Yanditswe Aug, 21 2022 17:53 PM | 70,886 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kwemera Imana bikwiye kujyana no gukunda igihugu kuko Imana yahaye muntu kugenga isi no kuyiyobora akoresheje ubwenge yamuhaye.
Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'abarenga 300 biganjemo urubyiruko mu masengesho yo gusabira igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast.
Indirimbo ziramya Imana ni zo zabanjirije igikorwa cyo kuyishima no kongera kuyiragiza u Rwanda mu masengesho yari agamije kubaka imiryango ikomeye no kurerera u Rwanda.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame aha ni ho yahereye asaba abayobozi bakiri bato kudatandukanya gukunda Imana n'indangagaciro yo gukunda igihugu.
Yagize ati ''Abemera Imana rero bamwe bavuga ko bitabangikana kuko itegeko ry'Imana ridusaba kuba ari yo dukunda gusa kandi iby'Imana tubiha Imana tukabitandukanya n'ibya Kayizari. Abandi na bo bati nyamara ukwemera no gukunda igihugu birajyana kuko Imana yahaye umuntu kugenga isi inamuha indangagaciro zo gukunda Imana, ari yo yizera ko uwo muntu azayoborana Isi ariko kandi ntiyobewe ko yanaduhaye amahitamo, bamwe bahitamo neza n'abandi bagahitamo nabi, bikagora kuyobora abo bantu ubwo murumva ko itayobewe ko tugira n'intege nke. ubwo Imana ibatezemo mwebwe bayobozi bato bagira imyemerere nk'iyanyu ko muzadufasha gusakaza iyi ndangagaciro.''
Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye kugaruka ku birirwa ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, baruvuga uko rutari, maze asaba abaruzi, banarufiteho amakuru nyayo guhaguruka.
Ati “Mukwiye gutinyuka mugahangana na bo mukabarusha amajwi mukagira ibyo musangiza urubyiruko twese dushinzwe.''
Indi ngingo, Madamu Jeannette Kagame yikijeho ni ijyanye n'uko umwana akwiye kurerwa, ababyeyi bakamurera banamuha urugero rwiza, asobanura ko umwana uvukiye mu muryango uhorana amakimbirane akurana ibikomere bimugiraho ingaruka zirimo amahane akabije, kumva adakunzwe na we ntakunde abandi, guhohotera no guhohoterwa ndetse n'ibindi, asanga abantu bakwiye guhagurukira bagahangana na byo.
Ku bijyanye n'abashakanye, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko umugabo n'umugore bakumva neza igisobanuro cy'uburinganire, bakarangwa no kubahana mu nyungu rusange z'igihugu.
Yagize ati “Ni gute twafasha abagabo kwibohora kumva ko kugira ngo bubahwe bagomba kubishakisha, kandi bakabikora badakandamije abo bashatse, umuntu aherutse kumbwira umugore wamuganyiraga avuga ko umugabo we yamukubise, hanyuma uwo mugore ajya kubaza uwo mugabo, ati se uramuhora iki? undi ati 'arampamagara ndi mu kabari, inshuro eshatu ndi kumwe na bagenzi banjye ako gasuzuguro sinshobora kukihanganira' mwumve namwe ibyo bita kubaha. Ni gute rero namwe bagore twafasha kwisobanukirwa mukamenya kubaha ariko mukanasobanukirwa ko uburenganzira mufite bwo kubahwa no kuvuga ikibababaje aho kugumana agahinda kanyu mwenyine.''
Nyuma y'izi mpanuro, bamwe mu bitabiriye aya masengesho bavuga ko hari impamba ifatika batahanye kandi ko biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango nyarwanda.
Isabane Benigne yagize ati “Isomo ntahanye rikomeye ni uko tugomba kumenya ko umuryango ari ishingiro rya byose mu byo dukora yaba turi abayobozi, cyangwa mu byo abakuru muri twe batwitezeho nta handi hantu dukwiye kuvoma intekerezo nzima atari mu muryango. Rero atugaragarije neza ko nk'abakiri bato ari twebwe dukwiye kuba imbarutso y'ibyo twifuza ko byahinduka.''
Na ho Umwari Mary ati “Njyewe isomo nafashe ni uko tugomba gukura tuganira n'ababyeyi bacu tukababohokera tukisanzura, kugira ngo natwe nituzagira igihe cyo kugira imiryango yacu tuzabe dufite icyo guhereza abazadukomokaho, abana bacu.”
Aya masengesho y'abayobozi bakiri bato aba agamije kubasabira ku Mana kuba abayobozi barangwa n'indangagaciro zo gukunda Imana mu nshingano zabo.
Paul RUTIKANGA
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru