Yanditswe Mar, 14 2023 21:19 PM | 69,233 Views
Madamu Jeannette Kagame na Leena Al Ashkar Madamu wa Perezida wa FIFA, bari hamwe n'ibihangange byamenyekanye mu mupira w'amaguru ku isi, basuye bagirana ibiganiro n'abana bari munsi yimyaka 17 batorezwa muri Umuri Academy.
Iyi itoza ndetse igashyigikira impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru.
Ni ibikorwa byaranzwe
n'ibiganiro ndetse n'imyidagaduro aho
bamwe mu babaye ibihangange mu mupira w'amaguru bagize umwanya wo gusangiza aba
bana ubumenyi n'ubunararibonye bwabo.
Academy ya Umuri igizwe n'abana b'abakobwa ndetse n'abahungu bafite impano yo gukina umupira w'amaguru.
Bamwe muri bo bavuga ku nzozi bafite zo kugera kure mu mupira w'amaguru.
Jimmy Mulisa wamenyekanye mu mupira w'amaguru mu Rwanda no hanze ndetse akaba ari nawe watangije iyi Academie avuga ko inzozi ze ari ukubona iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Bamwe mu babaye abakinnyi b'ibyamamare muri ruhago (football Legends) Portia Modise na Asamoah Gyan bashimangira ko ari ingenzi ko aba bana bagira ubumenyi bwo mu ishuri bwiyongera ku mpano bafite mu mupira w'amaguru.
Ibyamamare byamenyekanye mu mupira w"amaguru biri mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazitabira inteko rusange ya FIFA iteganyijwe kuri 16 z'uku kwezi kwa 3.
Ntete Olive
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru