AGEZWEHO

  • Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasuye abana bari munsi y’imyaka 17 batorezwa muri Umuri Academy

Yanditswe Mar, 14 2023 21:19 PM | 69,233 Views



Madamu Jeannette Kagame na Leena Al Ashkar Madamu wa Perezida wa FIFA, bari hamwe n'ibihangange byamenyekanye mu mupira w'amaguru ku isi, basuye bagirana ibiganiro n'abana bari munsi yimyaka 17 batorezwa muri Umuri Academy.

Iyi itoza ndetse igashyigikira impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru.

Ni ibikorwa byaranzwe n'ibiganiro ndetse n'imyidagaduro aho bamwe mu babaye ibihangange mu mupira w'amaguru bagize umwanya wo gusangiza aba bana ubumenyi n'ubunararibonye bwabo.

Academy ya Umuri igizwe n'abana b'abakobwa ndetse n'abahungu bafite impano yo gukina umupira w'amaguru. 

Bamwe muri bo bavuga ku nzozi bafite zo kugera kure mu mupira w'amaguru.

Jimmy Mulisa wamenyekanye mu mupira w'amaguru mu Rwanda no hanze ndetse akaba ari nawe watangije iyi Academie avuga ko inzozi ze ari ukubona iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Bamwe mu babaye abakinnyi b'ibyamamare muri ruhago (football Legends) Portia Modise na Asamoah Gyan bashimangira ko ari ingenzi ko aba bana bagira ubumenyi bwo mu ishuri bwiyongera ku mpano bafite mu mupira w'amaguru.

Ibyamamare byamenyekanye mu mupira w"amaguru biri mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazitabira inteko rusange ya FIFA iteganyijwe kuri 16 z'uku kwezi kwa 3.

Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD