Yanditswe Aug, 10 2019 12:14 PM | 14,123 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame aravuga ko nk'abayobozi, ababyeyi n'abakiristu, bagomba gutekereza ku murage bazasiga bagaharanira ubwiyunge bugamije iterambere. Ibi yabigarutseho mu masengesho ya Prayer-Breakfast yo gusengera igihugu.
Amasengesho yo kuri uyu wa Gatandatu yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti:''Ubwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye (Reconciliation for sustainable peace and development).
Rev Pst Antoine Rutayisire mu nyigisho yatanze, yagarutse
ku buryo u Rwanda rwabayeho rufite politiki y'amacakuribi n'iheza, byaje
kubyara jenoside yakorewe abatutsi, kandi ko ibyo bigakorwa na leta
ibigambiriye.
Avuga ko ubu, abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba mu gihugu kidaheza, gifite politiki y'ubumwe n'ubwiyunge, kandi ko abaturage bose bafite amahirwe angana. Avuga ko inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ari umusanzu wa buri munyarwanda, kandi ko buri wese yagombaga kubiharanira, kuko abanyarwanda babaho baturanye, bafashanya.
Yagize ati "Umusaraba wa Yezu
ukora ku mpande zombi. Niba ushaka gukiza igihugu, ibuka ko hari abahemutse n'abahemukiwe,
kandi ku ruhande rw'u Rwanda, abo bombi baraturanye. Niba ugiye kubanisha
abaturanyi babiri, ugomba gufasha uwahemutse kumva kwemera ibyaha bye, hanyuma
ugafasha n'uwahemukiwe gukira ibikomere. Uwa mbere akemera ibyaha akanicuza,
undi nawe agakira kandi agashobora kubabarira, iyo bahuye, uba ugeze ku
bwiyunge nyabwo."
Mu bitabiriye amasengesho ya Prayer-Breakfast harimo umuryango ''The sisters'' wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Grace Nelson uyoboye iri tsinda yashimye intambwe u Rwanda rwagezeho mu bumwe n'ubwiyunge n'uruhare amasengesho yabigizemo. Avuga ko baje kwigira ku Rwanda ku kubabarira.
Ati " Muturi imbere mu bintu byinshi cyane. Nza hano bwa mbere, nari mfite umutima ukomeretse kubera agahinda kanyu. Twaje kubigiraho cyane cyane ku kubabarira n'ubwiyunge, kubera ko nibyo dukeneye kumenya. Mwashoboye kubigeraho, muri icyitegererezo, intangarugero n'urumuri ku isi."
Madamu Jeannette Kagame witabiriye aya masengesho, yashimimye abitabiriye aya masengesho avuga ko bigaragaza ukwemera kwabo ku ruhare ukwishyira hamwe no gusenga bigira mu guhindura umuntu, umuryango mugari n'ibihugu. Avuga kandi ko impinduka u Rwanda rugamije, zasabye uruhare rwa buri wese.
Yagize ati "Twagombye gusobanukirwa abo turi bo, n'icyatumye dushegeshwa n'ingengabitekerezo yatwaye ubuzima abarenga miliyoni. Uku kwisuzuma byatweretse mu buryo bwinshi ko kubona ibisubizo nyabyo ku bibazo byacu, no kubaka igihugu cyacu, byasabaga amaboko n'ibitekerezo by'Abanyarwanda bose. Byatugaragarije ko kugira ngo tugere ku mpinduka n'iterambere birambye, twari dukeneye politiki idaheza, twari dukeneye ubwiyunge."
Avuga ko ubwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye, burenga kwicuza no kubabarira, kuko ubwiyunge nyabwo bugaragzwa n'abantu bafite icyerekezo kimwe no guharanira ko ibyo bifuza babigeraho. Avuga ko u Rwanda ibi rwabigezeho binyuze muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco nk'umuganda, umushyikirano n'imihigo.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri gihugu gifite umwihariko mu gukemura ibibazo by'abaturage, akavuga ko hakwiye kubaho uburyo bwo gusangira ubunararibonye, buri wese yibaza ku murage yifuza gusiga.
Yagize ati "Mu gihe dukomeza muri iyo nzira, reka twibaze ibi bibazo. Nk'abayobozi, ababyeyi, intangarugero kandi nk'abakristu, ni iyihe mpinduka dushaka? Ni uwuhe murage twifuza gusiga? Kandi tukibaza ibibazo bidufasha kubona ibyo dukeneye kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, tukanagaragaza uruhare rwa buri wese mu kurigeraho."
Amasengesho ya Prayer-Breakfast ni ngarukakwezi, aho muri Mutarama haba ari ku rwego rw'Igihugu. Ni amasengesho ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, agahuza abayobozi banyuranye ndetse n'inshuti z'u Rwanda.
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru