Yanditswe Jun, 05 2021 19:44 PM | 44,725 Views
Madamu
wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umwe mu bashinze ishuri rya
Green Hills Academy, yitabiriye umuhango wo gushimira abanyeshuri barangije
icyiciro cy'amashuri yisumbuye kuri iki kigo kuba baritwaye neza mu masomo.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije amasomo kuzakomeza kwigana umwete kugira ngo bazavemo abantu bazagirira akamaro gakomeye igihugu.
Abanyeshuri 64 basoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2021 bahawe izina ry' “Indangamirwa”.
Muri bo harimo abanyeshuri 13 bahatangiriye icyiciro cy'incuke, kuri ubu bakaba bahasoreje amashuri yisumbuye. Bahawe amasomo anyuranye arimo arebana n'imibare, ubumenyi, amateka, indimi n'ibindi.
Nithin Senthil Kumar umunyeshuri wahize abandi mu masomo yagaragaje ko bishimira kuba barangije amasomo neza nyuma yo kwiga mu bihe bidasanzwe bya Covid.19.
Umuyobozi w'ishuli Green Hills Academy Daniek Hollinger avuga ko yizera neza ko mu buzima buri imbere, abarangije none bazabwitwaramo neza.
Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yavuze ko imyigire yo muri iki gihe cya Covid 19 itari yoroshye, ashimira abarangije amasomo uburyo babyitwayemo neza.
Yababwiye ko ejo hazaza habo ari heza, abasaba kuzakomeza kwigana umwete no kuzirikana ko inzitizi yose bahura na yo mu buzima, haba hari igisubizo cyayo. Bityo bakaba abantu bazagirira akamaro gakomeye igihugu.
Ishuri Green Hills Academy ryatangiye mu mwaka wa1997 ritangiranye abanyeshuri 130 kuri ubu rifite abarenga 1600 biga mu cyiciro cy'amashuri y'incuke, abanza ndetse n'amashuli yisumbuye.
Abasoje amasomo muri Green Hills Academy bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukomereza amasomo yabo ya Kaminuza mu bihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru