Yanditswe May, 04 2022 19:29 PM | 70,630 Views
Kuri uyu wa
Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza programu nshya 13 mu rwego
rw'ubuvuzi, zikazajya zigisha abaganga kuvura indwara z'umutima abantu bakuru
ndetse n'abana, cancer zifata abagore, kuvura impyiko, ubuvuzi bw'indwara
z'uruhu n'ibindi.
Kwiga bizajya bikorerwa mu bitaro byigisha, (teaching hospitals), abazajya biga baziga mu byiciro bunyuranye kugera kuri PHD.
Gukurikirana ayo masomo bizajya bifata imyaka iri hagati y’ibiri kugeza kuri itanu bitewe n'ubwoko bw'ubuvuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr.Patrick Ndimubanzi avuga ko iyi gahunda ije ikenewe bitewe n'umubare munini w'abarwayi bakeneraga ubuvuzi ntibabubone mu gihugu bigasaba ko bajya kwivuriza hanze y'u Rwanda.
Iyi gahunda izafasha kandi ku kuziba icyuho cy'umubare muto w'abaganga ndetse bifashe guteza imbere ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda, bibe byatuma n'abanyamahanga baza kwivuriza imbere mu gihugu.
Ministri w'Ubuzima, Dr.Daniel Ngamije avuga ko iyi gahunda izajya ikorerwa mu bitaro byigisha, izafasha abarwayi bakeneye kuvurwa n'abaganga b'inzobere.
Iyi gahunda ije nyuma yaho ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi hagamijwe gukemura ikibazo cya rendez_vous z'igihe kirekire.
Minisitiri w'Uburezi, Dr.Valentine Uwamariya we avuga ko abaziga muri iyi gahunda bazazana impinduka nziza mu buzima bw'abarwayi bazavura.
Gahunda yo kwigisha programu nshya mu rwego rw'ubuvuzi izakorwa ku bufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda, urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ibitaro byigisha ndetse n'umufatanyabikorwa muri iyi gahunda, Suzan Thompson Buffet Foundation.
Uwari uhagarariye uyu muryango, Prof.Senait FISSEHA avuga ko biyemeje gufatanya n'u Rwanda muri iyi gahunda bitewe nuko basanze umubare w'abaturage umuganga umwe areberera ukuri hejuru.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru