AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Maroc: Minisitiri Mushikiwabo aravuga ku ruzinduko rwa perezida Kagame

Yanditswe Jun, 21 2016 10:08 AM | 2,151 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo aravuga ko uruzinduko rwa perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihugu cya Maroc rushimangira umubano usanzweho mu guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubuvuzi.


Ku gicamunsi cyo ku wa mbere, ubwo Perezida Kagame yageraga mu gihugu cya Maroc mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yakiriwe n'umwami wa Maroc, Mohamed wa VI. Ku mugoroba wo kuri uwo wa mbere kandi, perezida Kagame n’umwami wa Maroc basangiye amafunguro bari kumwe n’abandi babaherekeje n’abatumirwa muri uwo muhango. Ibi ni mu gihe kandi iki gihugu cya Maroc, nka kimwe mu bihugu bituwe ahanini n’abayislamu, bari mu kwezi kw’igisibo, ukwezi kwa Ramadhan.

Minisitiri Mushikiwabo anasobanura ko ari kumwe na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Maroc bemeranyijwe ku masezerano, ibihugu byombi bimaze iminsi byunguranaho ibitekerezo, agamije korohereza abenegihugu babyo bashaka gutangira ibikorwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Maroc ku butumire bw'umukuru w'iki gihugu, umwami Mohamed wa VI. Igihugu cya Maroc kinashima perezida Kagame uruhare rukomeye yagize mu guhagarika Jenoside, ndetse akanafasha abaturage kongera kwiyunga.

Ni ubwa mbere perezida w’u Rwanda agirira uruzinduko rw’akazi muri Maroc. Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu mubano hagati y’ibi bihugu. Biteganyijwe ko Maroc izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibi bihugu byombi.


Reba mu mashusho ibyo Minisitiri Mushikiwabo avuga ku ruzinduko rwa perezida Kagame muri Maroc




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura