Yanditswe Nov, 18 2020 21:46 PM | 40,805 Views
Abafite aho bahuriye n'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu barashimangira ko gushyiraho ikigo Rwanda Finance Limited, gifite inshingano zirimo kumenyekanisha ku isi ibirebana na serivisi z'imari, bizatuma abashoramari benshi barushaho kuzana amafaranga yabo mu Rwanda.
Ibi ngo bizazamura urwego rw’imari kandi rufashe igihugu kubona amadovize mu buryo butagoranye.
Rwanda Finance Limited, ni ikigo gishya gifite inshingano yo kumenyekanisha service z'imari zo mu Rwanda. Ibihugu bisanzwe bifite bene ibi bigo bikangururira abashoramari mu nzego zitandukanye kuzana amafranga yabo akabikwa muri ibyo bihugu bikazamura ubukungu bwabyo.
Ibi biranashimangirwa na Shehzad Noordally ukomoka mu birwa bya Maurice washoye imari mu Rwanda. Asobanura ko ubu buryo bwo gukoresha amafranga avuye ahandi bwatanze umusaruro mu gihugu cyabo:
Ati “Ibirwa bya Maurice bifite inzego 3 zishingiyeho ubukungu bw'igihugu. Hari isukari, inganda, n'ibyongererwa agaciro mu nganda. Mu gukoresha ubwo buryo bwo gushyiraho ikigo nk’iki, imisoro yariyongereye, Leta igira abantu bashoboye bafite ubumenyi birumvikana hari n'ibindi ariko ikindi gikomeye ni ukugabanya icyuho mu bucuruzi. Ibyo bintu ni byo byatumye ubukungu bw'ibirwa bya Maurice buzamuka neza mu myaka nka 20 ishize.”
Ibirwa bya Maurice biza imbere mu korohereza ishoramari ku mugabane wa Afurika bigakurikirwa n'u Rwanda nk'uko raporo ya banki y'isi ibigaragaza.
Dr Hafashimana Emmanuel umwarimu w'ubukungu muri kaminuza asanga u Rwanda rufite impamvu nyinshi zo kuba iyi gahunda yahakorerwa uhereye ku kuba ruri mu bihugu 3 bya Afurika ubukungu bwabyo butahungabanye mu myaka 10 ishize ndetse n'andi mahirwe rufite ashingiye ku miryango y'ubucuruzi ruhereyemo.
Ati “Kugira ngo umuntu afate amafranga ye ayajyane mu kindi gihugu ni uko icyo gihugu kiba cyujuje ibintu byinshi cyane. U Rwanda ruri mu bihugu 3 byo muri Afurika bigiye kumara imyaka 12 ubukungu bwabyo buzamuka ku 8%, ni urwa kabiri muri doing business, ni urwa 3 muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga, ni urwa 2 mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda rwakuyeho za visa.”
Mu butumwa kuri email, ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki muri Rwanda Finance Ltd, Dr Adelit Nsabimana agaragaza impamvu y'ishyirwaho ry'iki kigo ndetse n'inyungu zikitezweho mu rwego rw'ubukungu, aho agira ati ''Ikigo cya Rwanda Finance Limited cyashyizweho na Leta kugira ngo giteze imbere urwego rw'imari, kinashyireho ibisabwa byose ngo kigali ihinduke igicumbi cy'ishoramari mu karere ndetse no muri Afurika. Mu bikorwa by'ingenzi harategurwa umushinga witwa Kigali International Finance Center (KIFC) kigamije kuvugurura amategeko n'imisoro, kongera ubumenyi aho biri ngombwa.
Zimwe mu nyungu zitezwe muri uyu mushinga ni ukuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu w'urwego rw'imari ukava kuri 5% ukagera ku 10% mu myaka 10 iri imbere, gutanga akazi ku Banyarwanda mu bijyanye n'imari, kwinjiza amadovize mu gihugu aturutse mu bashoramari bikazagabanya ikiguzi cy'inguzanyo''
Abasesengura iby'ubukungu kandi bavuga ko kugira ngo u Rwanda rwungukire mu ishyirwaho ry’iki kigo, ari ngombwa kunoza amategeko azagenga ibirebana no kwinjiza amadovize mu gihugu kuko hari ibihugu byinshi byashyizeho gahunda nk'iyi ugasanga amafaranga aza kubibitswamo ari ayavuye mu bikorwa nk'ubugizi bwa nabi, ubujura, ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge n'ibindi.
Celestin Rwabukumba yagize ati "Niba tuzaba dufite centre financier ntabwo amafaranga uzayabika atari hano. Ni ugucuruza amafaranga azashorwa mu Rwanda no mu bindi bihugu duturanye bikaba bitanga umusaruro ku gihugu kuko hazamo n'imisoro hakazamo za skills abantu babona na serivisi zitari zisanzwe, niba muri Ile Maurice ari igihugu gito ariko amasosiyete ya kure akaza kuhabika amafaranga...natwe ni yo ntumbero ihari hano hakazaba headquaters z'ububiko bw'amafranga."
Kuri iyi ngingo Dr Hafashimana Emmanuel ati "Kubera muri iyi minsi harimo ikitwa dirty money, birumvikana ko hagomba kujyaho amategeko ahamye kandi akomeye kugira ngo hakumirwe ibyo bintu bityo aho amafaranga aturutse habe hazwi, investor agaragaze aho yayavanye ku buryo hatazaza amafranga aturutse mu bintu bitari byiza."
Inama y'abaministre yateranye tariki ya 11 ugushyingo uyu mwaka yemeje ishyirwaho ry'abantu 7 bagize inama y'ubutegetsi ya Rwanda finance Limited bayobowe n'umunya Cote d'ivoire Tidjane Thiam wanayoboye amabanki akomeye nk'iyo mu Busuwisi, u Bwongereza n'ahandi. Ni urutonde kandi rugararagaraho Abanyarwanda 4.
Jean Claude MUTUYEYEZU
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru