AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Mgr Niyomwungere yavuye imuzingo uko yazanye Rusesabagina i Kigali

Yanditswe Mar, 06 2021 08:39 AM | 100,889 Views



Musenyeri Niyomwungere Constantin wagize uruhare mu kujyana Paul Rusesabangina mu Rwanda yabwiye urukiko ko yabikoze kubera ko umutima nama we wamwemezaga ko agomba kumushyikiriza ubutabera abitewe n’uko yabonaga kuba hari abantu bishwe n’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ntacyo byari bimubwiye.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryari ryahariwe inzitizi Paul Rusesabagina n’umwunganira mu mategeko bagombaga kugeza ku rukiko no kuyisobanura. Gusa babanje kugaragaza ko nta mwanzuro w’ubushinjacyaha babonye bityo basaba ko babanza bakawutegereza, ariko urukiko rwiherereye rwanzura ko iburanisha ryakomereza ku gice cy’uru rubanza cyari kigeze ku iburanisha mu mizi aricyo kirimo Nsabimana Callixte, noneho Paul Rusesabagina akazatanga inzitizi ye mu gihe yaba yiteguye, hatitawe ku ho urubanza rwaba rugeze. Aha ni ho uruhande rwa Rusesabagina rwahise ruvuga ko rwiteguye kuyitanga.

Iyo nzitizi yari iy’uko urukiko rwakuraho icyemezo cyo gufunga Paul Rusesabagina kuko yazanywe mu Rwanda mu buryo abamwunganira bavuga ko bunyuranyije n’amategeko bakabyita gushimutwa bityo n’ibyemezo byakurikiyeho bagasaba ko biteshwa agaciro agafungurwa.

Ibi ni byo byatumye ubushinjacyaha bugera aho busaba ko hakumvwa Bishop Niyomwungere Constantin wagiye avugwa ko yagize uruhare mu kuzanwa mu Rwanda kwa Paul Rusesabagina.

Gusa uregwa yahise avuga ko amwiyamye kuko amufata nk’umugambanyi ndetse akaba yaramureze mu zindi manza 2 urw’i Bruxelles mu Bubiligi n’urw’i Arusha muri Tanzania amurega kumushimuta.

Urukiko na bwo rwiherereye rugaruka rwemeza ko aho kurahira nk’umutangabuhamya, yazanwa mu rukiko nk’uje kuruha amakuru.

Mgr Niyomwungere yabanje kugaragaza uko yamenyanye na Paul Rusesabagina mu 2017 n’uburyo bajyaga baganira, kugeza bimuviriyemo gufatwa n’urwego rw’iperereza mu Rwanda, RIB:

Niyomwungere yavuze kandi ko Paul Rusesabagina yari afite gahunda yo kujya i Burundi agiye guhura n’abayobozi b’umutwe wa FLN ndetse n’ab’icyo gihugu, gusa ngo agatinya guca mu bihugu by’i Bulayi cyangwa ibyo muri Afrika kuko ngo byashoboraga kumuta muri yombi.

I Dubai ni ho Paul Rusesabagina yatangiye urugendo rumuzana mu Rwanda, Musenyeri Niyomwungere akaba yasobanuye uko byagenze.

Mu makuru yahaye urukiko kandi yasobanuye n’uko yafashe icyemezo cy’uko Paul Rusesabagina akwiriye gushyikirizwa ubutabera kandi abigizemo uruhare.

Nyuma y’aya makuru ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Paul Rusesabagina atashimuswe kuko bushingiye ku nyandiko z’abahanga mu mategeko, basobanuye ko ishimutwa ribaho iyo hakoreshejwe ingufu ndetse n’uwarikoze akaba ari umukozi w’igihugu runaka, wavogereye ubusugire bw’ikindi gihugu, ibi byose kandi ngo bikaba bitarabayeho kuri Rusesabagina.

Abunganira rusesabagina bo bavuga ko u Rwanda rwari gusaba ibihugu Rusesabagina yarimo bikamwohereza rukamuburanisha, ariko ubushinjacyaha bugaragaza ko hari abandi bagiye bashyikirizwa ubutabera muri bene ubu buryo kandi inkiko zikababuranisha.

Urukiko rwavuze ko ku wa 3 w’icyumweru gitaha saa munani ari bwo ruzatangaza umwanzuro kuri iyi nzitizi yo gusaba kurekura Paul Rusesabagina no gutesha agaciro ibyemezo byakurikiye ifatwa rye rushingiye ku kuba yaragejejwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Gratien HAKORIMANA  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid