AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Mgr Ntivuguruzwa yahawe inkoni y'ubushumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Yanditswe Jun, 17 2023 14:45 PM | 52,560 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edourd Ngirente yitabiriye umuhango wo guha inkoni y'ubushumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Balthazar Ntivuguruzwa.

Ibihumbi by’Abakristu ba diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Abihayimana, Abapadiri, Abasenyeri n’abayobozi mu nzego za leta,  nibo bitabiriye umuhango wo kwakira itangwa  ry’ubwepiskopi bwahawe umushumba mushya wa diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida wa Repubulika muri uyu muhango wayobowe na  Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatorewe kuyobora diyosezi ya Kabgayi na Papa Francis ku taliki ya 2 Gicurasi 2023, akaba yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’Ishuri Gatolika rya Kabgayi. Asimbuye musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wayoboraga iyi diyosezi guhera mu mwaka wa 2006. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika