Yanditswe Apr, 27 2022 12:14 PM | 64,409 Views
Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yoherezwa n'ubutabera bwa Suwede.
Uyu Micomyiza yafatiwe muri iki gihugu mu Gushyingo 2020. Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda buvuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Micomyiza yigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda akaba yari muri komite yiswe "comité de crise", yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Avuka mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Umuvugizi w'Ubushinhacyaha Faustin Nkusi avuga ko Micomyiza yahise ashyikirizwa urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha RIB kugira ngo inzira y'ubutabera ku byaha 3 akekwaho itangire.
Ubushinjacyaha Bukuru bukaba bushima ubutabera bwa Suwede uruhare bugira mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorwe Abatutsi no gutanga umusanzu wo guca umuco wo kudahana.
Umuvugizi w'ubushinhacyaha bw'U Rwanda Faustin Nkusi avuga ko Micomyiza yahise ashyikirizwa urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha RIB kugirango inzira y'ubutabera kubyaha 3 akekwaho itangire
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru