AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Micomyiza ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Suwede

Yanditswe Apr, 27 2022 12:14 PM | 64,409 Views



Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yoherezwa n'ubutabera bwa Suwede.

Uyu Micomyiza yafatiwe muri iki gihugu mu Gushyingo 2020. Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda buvuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Micomyiza yigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda akaba yari muri komite yiswe "comité de crise", yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Avuka mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Umuvugizi w'Ubushinhacyaha Faustin Nkusi avuga ko Micomyiza yahise ashyikirizwa urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha RIB kugira ngo inzira y'ubutabera ku byaha 3 akekwaho itangire.

Ubushinjacyaha Bukuru bukaba bushima ubutabera bwa Suwede uruhare bugira mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorwe Abatutsi no gutanga umusanzu wo guca umuco wo kudahana.

Umuvugizi w'ubushinhacyaha bw'U Rwanda Faustin Nkusi avuga ko Micomyiza yahise ashyikirizwa urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha RIB kugirango inzira y'ubutabera kubyaha 3 akekwaho itangire

Bamwe mu bari abaturanyi ba Micomyiza Jean Paul mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi na mbere yaho,bavuze ko bishimiye itabwa muri yombi rye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira