AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Miliyari 11 z’amanyarwanda zigiye kubakishwa ibyambu ku Kivu

Yanditswe Jan, 24 2020 18:16 PM | 5,836 Views



Abakoresha ikiyaga cya Kivu mu ngendo baravuga ko itwara ry’abagenzi rikiri hasi cyane kubera ko nta bikorwaremezo nk’ubwato ndetse n’ibyambu byubatswe; ibi ngo binabagiraho ingaruka zirimo no kurara mu mazi.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA kiremeza ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ibyambu bigezweho ku kiyaga cya Kivu izaba yarangiye mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha wa 2021.

Mu masaha cyane cyane ya mu gitondo, abaturage bavuye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburengerazuba baba batega ubwato berekeza ahantu hatandukanye. Hakoreshwa ubwato bukozwe mu mbaho kandi butihuta, ariko nanone ikihangayikisha kurushaho ngo ni amasaha bamara mu mazi kuko hari n’ubwo bayararamo.

Usibye ubwato buke kandi buto cyane butwara abagenzi na bwo buba budashobora kugera mu turere turi kure kubera imbaraga nke zabwo, mu kiyaga cya Kivu habonekamo ubutwara imizigo nka sima, umucanga, inzoga, amakoro n’ibindi bicuruzwa. Kubera kutagira ibyambu bigezweho abatwara bene ubu bwato basobanura ko bagorwa no kubona aho baparika ibi bikaba byabatera impanuka.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko haramutse hubatswe ibyambu bigezweho byahindura ku buryo bukomeye ibijyanye n’ubucuruzi, koroshya ingendo kandi ubukeraragendo bukaguka kurushaho, dore ko hari n’abiyambaza ubwato mu gihugu cya Kongo cyane cyane iyo berekeza Rusizi cyangwa Rubavu.

Mu mushinga mugari wo kubaka ibyambu mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu, hateganywa ko mu kwezi kwa kane ubwato butwara abantu 30 na toni 3 z’ibicuruzwa buzaba bwageze mu kivu, na ho ubutwara abantu 150 na toni 10 buhagere mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi bizajyana n’uko icyambu cya Rusizi na Rubavu bigomba kuba byuzuye mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha nk’uko RTDA ibitangaza.

Miliyoni 12 z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 11 z’amanyarwanda zatanzwe na TMEA ni zo zizakoreshwa muri uyu mushinga wo kubaka icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyambu 2 na ho ibisigaye bizabe byuzuye mu mwaka wa 2022.

Usibye ibi byambu bizatanga akazi ku bantu bantu benshi, harateganywa gushyiraho ikigo kizigisha gutwara ubwato, kubuteranyiriza mu Rwanda, kubukanika n’indi mirimo ijyanye no kubwitaho. 


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi