Yanditswe Aug, 14 2020 09:05 AM | 125,439 Views
Miliyari
200 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zakusanyirijwe
mu kigega Agaciro Development Fund mu myaka 8 ishize kigiyeho.
Ubuyobozi bwacyo bwatangaje ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda.
Uretse ibyo kandi hari n’imigabane iri mu bigo bigera kuri 30, bifite imigabane ya Leta icungwa n’iki kigega, kandi ngo ibi byazamuye ishoramari ryabyo.
Kugeza muri Mata uyu mwaka, Ikigega Agaciro development fund cyari kimaze gukuzanya miliyari 200 z’amafranga y’u Rwanda. Harimo Miliyari 50 azashorwa mu kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane, akazunguka mu gihe kigufi na ho andi asaga miriyari 150 azashorwa mu mishinga yunguka mu gihe kirekire.
Imishinga yunguka mu gihe kirekire irimo iyo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi nk'umuceri, icyayi, ikawa, imyumbati n'ibindi.
Uruganda rutunganya umusaruro w'imyumbati rwa Kinazi, ruri mu mishinga iki kigega gifitemo imigabane ku gipimo cya 56%. Umuyobozi warwo Christian Mbabazi avuga ko ishoramari nk’iri ryunguka rikagirira akamaro n’abaturage.
Yagize ati “Nka Kinazi ubwayo navuga ko ryari ishoramari ryiza kandi tubona ko rifite ejo heza, nka bussiness iyo ari yo yose ifata igihe kuyubaka ikagenda buhoro ariko aho bigeze tubona ko n’ubundi ko hari icyizere ishobora kuzagarura, ikazajya ibona inyungu bihoraho haba ari ku mwaka yewe n'imigabane yayo ikaba yakwiyongera agaciro. Nko muri Kinazi abaturage babyungukiyemo kuko turi nk'isoko ry'umusaruro wabo ariko nanone dukoresha abaturage benshi bakabona akazi muri kariya gace barenga 300 umunsi ku munsi ariko n’agace muri rusange kakaba gatera imbere.”
Uretse gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, amafaranga y’Agaciro Development Fund azanashorwa mu bukerarugendo, mu mishinga y'ikoranabuhanga, kubaka za stade, gushora mu mushinga wa Gasabo 3D n'ibindi bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru w'iki kigega, Patrick Marara Shyaka yizeza Abanyarwanda ko amafaranga yakusanyijwe agomba kuzabyazwa umusaruro ku buryo yazifashishwa mu gihe kirambye.
Yagize ati “Ikigega Agaciro gishyirwaho cyashyizweho kugira ngo dufashe kuzabona umusaruro atari ubu ariko mu gihe cy'imbere kijyanye n'ingamba ya Leta yo kongera ubwizigame bw'igihe kirekire, rero icyari cyo cyose dutegerejeho si Umunyarwanda w’uno munsi ni abazadukomokaho kugira ngo nibura bazabe bafite aho twabagejeje kugira ngo nabo bakomeze. Icyo dushaka kwizeza Abanyarwanda ni uko uwo mutungo ufashwe neza kandi ukaba uzabyazwa umusaruro tuzakenera mu gihe kizaza.”
Iki kigega gifite 16.5% by'imigabane mu ruganda rwa CIMERWA bingana n’imigabane miliyoni 116 ifite agaciro gakabakaba amafaranga y'u Rwanda Miliyari 14.
Iyo migabane ikaba iheutse gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Impuguke mu birebana n'ishoramari akaba ari na we wungirije Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Rusibana Claude, avuga ko ikigega nk’iki ari uburyo Leta yifashisha kugira ngo izamure ishoramari ry’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Ubukungu bw'Igihugu bunagizwe n'umusaruro uturuka imbere muri icyo gihugu ariko bukozwe n'abaturage cyangwa se ikigo runaka, murabizi ko muri iki gihe turimo kwimakaza umuco wo kwigira ntabwo tuzigira tugikomeza gukura ibintu hanze, ayo mafaranga rero Agaciro Development Fund yakiriye azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w'Igihugu kubera ko murabizi ko NST1 (Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7) ivuga neza ko umusaruro uzazamuka ku kigero gishimishije n’ubwo twagizweho ingaruka na COVID19 ariko ni bwa buryo Leta yafashe bwo kugira ngo ihe amafaranga ikigo kinabazwe izo nshingano zo kugira ngo gishore imari mu bikorwa bizateza imbere Igihugu.”
Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 9 yabaye mu mwaka wa 2011 ni ho hatekerejwe itangizwa ry'iki kigega Agaciro Development Fund. Iki kigega kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012.
Buri mukozi wa Leta yatangaga 1% by'umushahara we n'ibigo na byo bikagira umusanzu bigena ndetse na buri munyarwanda akaba yari afite uburyo atanga umusanzu we yumva ashoboye.
Icyemezo cyo guhagarika itangwa ry'iyi misanzu cyyafashwe na Minisiteri y'Imari n’Igenamigambi mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.
Bosco KWIZERA
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru