AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Miliyari 220,5 zakoreshejwe nabi mu mitangire y'amasoko ya Leta mu myaka 3 -Umugenzuzi Mukuru w'Imari

Yanditswe Jun, 30 2020 09:57 AM | 61,764 Views



Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta agaragaza ko mu myaka 3 ibanziriza uw’ingengo y’imari wa 2019-2020 hari amafaranga asaga miliyari 220,5 yakoreshejwe nabi mu itangwa ry'amasoko ya Leta.

Imwe mu mishinga irimo nko kubaka imihanda, ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyarazi, kugura ibikoresho bigenewe uburezi, ibyo mu biro n'ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko hari ibikorwaremezo byatangiye kubakwa na barwiyemezamirimo nyuma bakaza gusiga imirimo itarangiye, ibyo aba baturage  bari biteze kuri iryo terambere ntibabigeraho.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta y'umwaka wasoje kuwa 30 Kamena 2019 igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganira amasoko ya Leta muri yo hagaragaramo icyuho cy'amasezerano yazimye kandi Leta yaratanze amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n'amasoko atangwa n'inzego za Leta cyangwa  ibigo  adafitiwe ingengo y'Imari.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya Leta zitubahirizwa.

Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) bugaragaza ko ikibazo cy'ubumenyi buke ku bakozi bo mu bigo batanga amasoko no kudakurikiza ibyo amategeko ateganya ari byo ntandaro y'amakosa agaragara mu itangwa ryayo mu nzego zitandukanye. 

Umuyobozi w'ishami ry'ubugenzuzi mu itangwa ry'amasoko ya Leta Buziga Goretti avuga ko abakora aya makosa bagomba kubibazwa kandi bakishyura n'igihombo bateje bidasize na barwiyemezamirimo.

Raporo y'umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko mu myaka 3 ishize uhereye mu wa 2019 usubira inyuma, hari amasezerano y'amasoko ya Leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na barwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro k'amafaranga y’u Rwanda Miliyari 220,5  bikaba byarateye Leta igihombo. Muri aya mafranga harimo asaga Miliyari 48 yo mu ngengo y'Imari y'uyu mwaka wa 2019-2020.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama