Yanditswe Dec, 02 2016 11:08 AM | 2,087 Views
Ibiganiro byahuje urwego rw’abikorera n’abahagarariye ikigega Agaciro Development Fund, byanzuye ko hagomba kubaho uburyo buhamye bwo guteza imbere iki kigega. Ibi biganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere iki kigega no gukangurira abikorera kongera imbaraga mu kugiteza imbere.
Umuyobozi mukuru w’iki kigega Jack Kayonga, yashimye intambwe imaze guterwa mu gushyikikira ikigega Agaciro Development Fund. Ku rundi ruhande ariko asanga abanyarwanda by’umwihariko abikorera bakwiye kurushaho kongera imbaraga mu kugiteza imbere kugirango intego bihaye zibashe kugerwaho:
“Twatangiye muri iki kigega dufite Miliyari 17. Iyo dukomereza kuri izo miliyari 17 uyu munsi twakabaye dufite miliyari 110. Ari nayo mpamvu twumva ko na Miliyari 200 bishoboka. abanyarwanda bose bakomeje kumva ko ari inshingano zabo kandi ko iki kigega kizafasha Leta kugirango ishobore kugera ku bikorwa bitandukanye kandi ko ari umurage dushaka guha abazavuka n'abazabakomokaho.”Jack Kayonga /CEO Agaciro
Benjamin Gasamagera ukuriye urwego rw'abikorera avuga ko ikigamijwe cyane ari uko abikorera bakwishyira hamwe bagakoresha ingufu bafite mu gukomeza gushyigikira iki kigega: “Icyo dushaka ni ukugira ngo twese hamwe mu bikorera yaba banyir'ibigo n'abakozi bacu bo hejuru n'abo hasi twese tubigiramo uruhare dukurikije ingufu zacu.”
Biteganijwe ko mu mwaka wa 2020, ikigega Agaciro Development Fund kizaba kibarirwamo Miliyari zibarirwa muri magana abiri y'amafaranga y'u Rwanda .
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru