AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Miliyari 4 ni zo zizakoreshwa mu kubaka ingoro 8 z’urugamba rwo kubora Igihugu

Yanditswe Jul, 07 2020 10:45 AM | 54,258 Views



Asaga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda ni yo Urwego rw’Igihugu rw'iterambere RDB rwateganije ku mushinga wo kubaka ingoro ndangamateka 8 zibumbatiye amateka akomeye y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira mu Karere ka Nyagatare ahitwa i Gikoba  huzuye imwe muri izo ngoro ndangamateka y'urugamba rwo kwibohora ku buryo izaba yatangiye no gusurwa na ba mukerarugendo.

Umukecuru Mujejimana Patricia, ni umwe mu Banyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959 ubwo bamwe mu Banyarwanda bameneshwaga bagahungira mu bihugu by'ibituranyi.

Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora u Rwanda, uyu mukecuru ni umwe mu bihutiye gutaha mu rwamubyaye nyuma yo kumenya ko Inkotanyi zarutashye kuva ubwo abana na zo.

Ati “Tuva muri Uganda icyo gihe hari hakiriho intambara itararangira, ku buryo twageze inaha tugatungukira Tabagwe hariya ku kigo nderabuzima. Baraducumbikira igihe kigeze baraducumbukurira batuzana hano i Gikoba tuhamara iminsi mikeya. Ariko muri uko kuza bataraduha aho gutura abo bana b'inkotanyi ni bo baje batwereka ikibanza baranatwubakira inzu y'icyuzuriraho tuyitahamo uwo munsi batuvana i Gikoba. Njyewe na mukuru wanjye zari ziturinze rwose ntacyaduhungabanyije ni na zo zaturinze aho Tabagwe twari turi kumwe na zo.”

Ngirabakunzi Pawulo, na we ni umwe mu babanye n'izari ingabo za RPA mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Tubana na zo, baranzana tugera Bushara tunyura Gikoba bantwara Gishuro ndi kumwe n'inkotanyi gutya ni bo twasangiraga twese nta kibi badutwaye, ndaza nsubira mu byanjye na n'ubu ni ho ndi.”

Gikoba yumvimkana mu buhamya bw'aba baturage, iri mu gace ka mbere kigaruriwe n'izari ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, agace kamenyekanye ku ka byiniriro ka santimetero kubera uburyo kari gato.

Gusa ubuto bwaho ntibwabujije ko ari ho haba ibirindiro bya mbere by'izo ngabo ndetse n'indaki ya mbere y'uwari umugaba wazo ari na we Perezida wa Repubulika ubu, Paul Kagame.

Ku  Muvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Lt. Col. Munyengango Innocent, ngo i Gikoba habumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu adakwiye kwibagirana.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ayo amateka,  Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangiye umushinga wo kubaka ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, imwe muri zo ikaba igiye kubakwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, nkuko umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri icyo kigo Belyse Kaliza abisobanura.

Ati “Muri iki gikorwa cyo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka y'urugamba rwo kwibohora, ayo ma sites 8 ni yo tuzakora akaba ay'ubukerarugendo abantu bakabasha kuhasura. Imwe muri izo site ni site ya Gikoba. Tuzatangiza kubaka iyi site ya Gikoba muri uyu mwaka wa 2020 tukaba duteganya ko n'abakerarugendo bazashobora gutangira kuhasura mu mwaka utaha wa 2021.

RDB yamaze kumurika igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa ingoro ya Gikoba yiswe Gikoba Underground and Open Air Museum. Ngirabakunzi Pawulo uturanye na yo akaba yemeza ko niyuzura izahindura byinshi muri ako gace.

Ati Njyewe hariya haruguru aho indaki iri ni munsi y'iwanjye, indaki iri aho ngaho! Hari n'amafaranga yo hafi y'aho indakiri iri bampaye ingurane naguze indi sambu hano hepfo y'isoko rya Gikoba, isambu nziza y'urutoki nk'urwanjye nari narateye. Uturaro badushyizeho ni ahantu hatangiye kuba heza batarubaka, nonese nibahubaka ntihazaba nk'i Kigali!”

Mu zindi ngoro zizubakwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo iya Kagitumba, Shonga, Mulindi, Musanze, Urugano, Kigali na Mukarange, bikaba biteganyijwe ko zose zizaba zamaze kubakwa bitarenze mu mwaka wa 2024.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #