AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

Miliyoni 22$ zitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe Dec, 06 2022 16:51 PM | 137,134 Views



U Rwanda n’u Buyapani kuri uyu wa Kabiri byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 $ izafasha mu mushinga Ntora- Remera wo kugeza amazi meza ku batuye Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa n'ibura ry'amazi rya hato na hato.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibura ry'amazi, u Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 22 $ nk’ inkunga izafasha mu mushinga wo gukwirakwiza amaze mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi nkunga ije ari igisubizo kirambye ku ibura ry’amazi.

Yagize ati “Mu bizakorwa harimo gukwirakwiza amazi ndetse n’ibikorwa remezo bizatuma nta mazi yogeye kwangirika. Ariko ahanini uyu mushinga uje gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye.”

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 60. Uretse iyi nkunga yo gukwirakwiza amazi meza, u Buyapani bufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai ashima uburyo rukoresha inkunga ruhabwa.

Yagize ati “Njye ku giti cyanjye mfata u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero ku Mugabane wa Afurika kubera gukorera mu mucyo, ndetse n’imiyoborere y’u Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kwakira abaza gushora imari mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko iyi nkunga izakoreshwa haba mu kugura ibikoresho bifasha mu kwegereza abaturage amazi meza ndetse no kuyakwirakwiza mu bice bya Gisozi, Kinyinya, Remera n’ahandi mu rwego rwo kugera ku ntego y’uko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/tFbCfNO3HiI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej