Yanditswe Dec, 06 2022 16:51 PM | 136,441 Views
U Rwanda n’u Buyapani
kuri uyu wa Kabiri byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 $ izafasha
mu mushinga Ntora- Remera wo kugeza amazi meza ku batuye Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa n'ibura ry'amazi rya hato na hato.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibura ry'amazi, u Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 22 $ nk’ inkunga izafasha mu mushinga wo gukwirakwiza amaze mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi nkunga ije ari igisubizo kirambye ku ibura ry’amazi.
Yagize ati “Mu bizakorwa harimo gukwirakwiza amazi ndetse n’ibikorwa remezo bizatuma nta mazi yogeye kwangirika. Ariko ahanini uyu mushinga uje gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye.”
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 60. Uretse iyi nkunga yo gukwirakwiza amazi meza, u Buyapani bufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai ashima uburyo rukoresha inkunga ruhabwa.
Yagize ati “Njye ku giti cyanjye mfata u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero ku Mugabane wa Afurika kubera gukorera mu mucyo, ndetse n’imiyoborere y’u Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kwakira abaza gushora imari mu Rwanda.”
Biteganyijwe ko iyi nkunga izakoreshwa haba mu kugura ibikoresho bifasha mu kwegereza abaturage amazi meza ndetse no kuyakwirakwiza mu bice bya Gisozi, Kinyinya, Remera n’ahandi mu rwego rwo kugera ku ntego y’uko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/tFbCfNO3HiI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Mbabazi Dorothy