AGEZWEHO

  • BK Group yungutse miliyari 69,7 mu mezi icyenda ya mbere ya 2024 – Soma inkuru...
  • U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage – Soma inkuru...

Miliyoni zisaga 19 zimaze gucibwa abacuruzi 9 bakorana na Inyange

Yanditswe Nov, 02 2021 15:44 PM | 78,723 Views



Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko kugeza ubu miliyoni zisaga 19 arizo zimaze gucibwa abacuruzi banini 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato.

Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n’ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.

Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw’amata. 

Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y’ubucuruzi n’inganda  na ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi. 

RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.

Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy’ubwiyongere bw’ibiciro by’amata bishyirwaho n’abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make. 

Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n’ubwo habayeho ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava