Yanditswe Nov, 02 2021 15:44 PM | 78,541 Views
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko kugeza ubu miliyoni zisaga 19 arizo zimaze gucibwa abacuruzi banini 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato.
Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n’ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.
Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.
Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw’amata.
Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y’ubucuruzi n’inganda na ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.
RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.
Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy’ubwiyongere bw’ibiciro by’amata bishyirwaho n’abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.
Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n’ubwo habayeho ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru