AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Min. Mujawamariya: Hakenewe ubufatanye bw’inzego mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe Nov, 19 2019 09:04 AM | 3,802 Views



Minisitiri y’ibidukikije isanga hakenewe kongera ubufatanye bw’inzego zose mu kurinda no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere hagamijwe kugera ku iterambere rirambye. 

Byagaragarijwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byahurije hamwe iyi minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere no kubungabunga ibidukikije.

Iyangirika ry’amashamba, ubutaka, ibyuka bihumanya ikirere biva mu nganda no  mu binyabiziga, gucunga nabi imyanda, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bya muntu ni bimwe mu biza ku isonga mu kwangiza ibidukikije hirya no hino ku isi. 

Hari bamwe mu baturage banavuga ko ubumenyi buke n'imiturire y'akajagari na byo ari imbogamizi ikomeye ku bidukikije.

 Matabaro Leopold utuye mu Murenge wa Gatenge mu Karere ka Kicukiro yagize ati  "Njyewe ikibazo mbona ni uko bishobora kuba biterwa ahanini n’imiturire twatuyemo kera ukabona abantu baratuye ku buryo bya bindi twita akajagari ku buryo inzu zihana amazi menshi cyane ku buryo ari byo mbona bitera ikibazo iyo imvura iguye, ibindi ni ibi by’imyotsi ijya mu kirere ku buryo usanga abantu besnhi barwaye amagrippe.’’

Na ho mu Mukandoli Ruth utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati "Kera najyaga mbona abantu baca imiringoti ku misozi bagakumira amazi, bagatera ubwatsi butangira ubutaka ubu mbona batakibikora….ariko nabonaga bifasha abantu ubundi bagatura ahantu hadahanamye, bagatura ahemewe guturwa.’’

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije )REMA) Eng. Coletha Ruhamya asobanura ko hakiri imbogamizi mu kubungabunga ibidukikije zirimo ingengo y’imari igenerwa ibidukikije idahagije, kudahuza ibikorwa kw’inzego zose ndetse n'ishoramari ridahagije mu kurinda ibidukikije. Ibi byose ngo bisaba ko habaho ubufatanye n’abafatanyabikorwa bose.

Yagize ati "Usanga budget yose Leta yakoresheje, ariko ugasanga 2,9%  ni yo yagiye mu bintu birengera ibidukikije kandi mu by’ukuri ugazanga kandi mu  by’uko iyo mishanga budjet ziba zagiyeho zikorerwa ahongaho ku bidukikije..ibyo byose rero turashaka kureba ukuntu izo nzego zindi zibishyira muri gahunda yazo.’’

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye abafatanyabikorwa bayo bose kongera ubufatanye n’imikoranire muri iyi gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati "Icyo twifuza cyane cyane ku bafatanyabikorwa ni gukomeza kudufasha n’ubundi dusanzwe dufatanya ngirango aho u Rwanda  rugeza mu bidukikije habayeho politiki nziza y’Igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bagenda baza bakadutera ingabo mu bitugu, icyo tubasaba ni ugukomeza kudutera ingabo mu bitugu muri iyo gahunda yo kubungabunga ibidukikije cyane ko iyi si dufite ariyo yonyine dufite yo guturaho....’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe iterambere mu Rwanda, Stephen Rodriques, ashimangira ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza gushyigikira imishinga yo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere. Buri gikorwa cyose kigiye gukorwa, ngo ntikigomba kubangamira ibidukikije.

Yagize ati "Ibi bintu ntibikwiye guharirwa gusa minisiteri y’ibidukikije gusa n’ibigo nka REMA, buri minisiteri yose, na buri kigo n’urwego kirimo rwose cyaba icy’ubuhinzi, ibikorwaremezo, ingufu, cyangwa se ubucuruzi zigomba kugira gahunda [Plan], yo kubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere bakazana inzobere n’abahanga mu gukorana nabo kugira ngo bashyire mu bikorwa iyo gahunda ..urugero niba hubatswe umuhanda, gahunda y’ubuhinzi, igikozwe cyose kibe cyubahirije amahame yo kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka zikomoka kwihindagurika ry’ikirere.’’

Muri gahunda yo gukomeza kubungabunga ibidukikije, Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu ntego yari yihaye mu myaka 10 ishize kwari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30% y’ubuso bwose bw’igihugu mu mwaka wa 2020, none kuri ubu imibare ya 2019 igaragaza ko iyo ntego imaze kugerwaho ku gipimo cya 100.4% kuko kuri ubu mu Rwanda habarurwa amashyamba ateye ku buso bungana na 30.4% by’ubuso bwose bw’u Rwanda.



Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir