Yanditswe Jan, 09 2018 18:21 PM | 5,007 Views
Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro na perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, aho yari amushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.
Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo birimo n'icy’abimukira bari muri Libya aho perezida Buhari yizeje ko yafashe umwanzuro wo kwakira abanyanijeriya 5037 bari mu bimukira baheze muri icyo gihugu.
Perezida Muhammadu Buhari kandi akaba yizeje mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame ubufatanye mu gihe mu mpera z’uku kwezi kwa 1 atangira kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe.
Uyu mukuru
w'igihugu asanga perezida w'u Rwanda mu gihe azaba ayoboye uyu muryango
yazafasha gukemura ibibazo birimo icy'umutekano muke muri Sudani y'epfo,
icy'abashaka kwikura kuri Cameroon, icyo muri Togo cy'abaturage bahora mu
myigaragambyo ndetse n'intwaro zinyanyagiye mu basivile zagiye zituruka mu
bihugu birimo na Libya.
Minisitiri Mushikiwabo akaba yabwiye perezida Muhammadu Buhari ko perezida Kagame ugiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe azakenera inama ku bibazo by'umutekano mu gace ka Sahel, ku mavugurura yawo arimo gukorwa kuri ubu, ndetse u Rwanda rukigira kuri Nigeria ubuhanga mu buhinzi no kuvugurura umubano n'ubucuti ku mpande zombi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru