Yanditswe Nov, 02 2021 18:12 PM | 121,326 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje
ko iyi Minisiteri yahagurukiye gukemura ibibazo bigaragara mu mitunganyirize y'amarimbi
harimo kuyazitira, no guhugura komite ziyashinzwe mu nzego zibanze.
Ni nyuma y'aho hamwe mu hari amarimbi atagishyingurwamo hakagaragara imva zangiritse ku buryo zishobora guteza impanuka, abaturiye aya marimbi yaba akoreshwa n’atagikoreshwa nabo bakagaragaza ibindi bibazo baterwa nayo.
Akayezu Theodette utuye i Rusororo yagize ati “Iri rimbi rifashwe neza abakozi baryo barikorera isuku uko bikwiye, ariko dufite ikibazo cy'udusimba tumeze tuva muri iri rimbi tudutera ku buryo ushobora guteka inkono y’ibishyimbo ugasanga twuzuyemo.”
Claude Semigabo utuye i Kanombe we yagize ati “Mbona leta yakagombye kubyitaho ikabwira ba rwiyemezamirimo kuko baba baratsindiye amasoko bakajya bahora bita kuri izo mva.”
Usibye aba baturage, mu minsi ishize abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko nabo bari basabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi, nk'uko bamwe muri bo banakomeje kubigaragaza.
Depite Murekatete Marie Theresse yagize ati “Hari ibintu bidutera mu bihombo, ugasanga bateguye nk’ahantu hakozwe amaterasi kugira ngo abaturage bahabyaze umusaruro ugasanga niho bashyize irimbi, ndumva izi komite zikwiye guhugurwa.”
Minisitiri Gatabazi avuga ko iyi minisiteri ikorana n'inzego zibanze by’umwihariko uturere mu gukemura ibi bibazo bikigaraga mu mitunganyirize y'amarimbi, kandi ko hazakomeza gushakishwa ibisubizo by'ibibazo byaba ibigaragazwa n’abadepite cyangwa abaturage cyane cyane hashyirwa imbaraga mu guhugura komite zishinzwe gufata neza amarimbi.
Ati “Twemeje ko uturere tugomba guhugura izo komite, kandi Minisiteri ikazakurikirana iki gikorwa tukamenya neza niba zarahuguwe, tukabikorera Raporo namwe muzabonera kopi.”
By’umwihariko ku kibazo cy'amarimbi atazitiye, Minisitiri Gatabazi avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka iki ari kimwe mu bizashyirwa imbere.
‘’Turabizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka tubona n’ingengo y' imari, tuzagenda turushaho kuyazitira Nta kabuza.”
Mu Rwanda habarurwa amarimbi 1439, muri yo agera ku 307 niyo yonyine azitiye, mu gihe 1132 ataziriye, ni mu gihe hari imirenge 91 idafite amarimbi kandi iyi ministeri igaragaza ko kutabona amarimbi hafi ari imwe mu mpamvu zo kuba hakiri abaturage bagishyingura mu ngo.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru