AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abatowe mu nzego zibanze basabwe kuzarangwa n’ubufatanye hagamijwe icyateza imbere umuturage

Yanditswe Nov, 19 2021 18:53 PM | 77,459 Views



Kuri uyu wa Gatanu hashojwe amatora y’inzego z’ibanze, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba isaba abagize komite nyobozi z’uturere ndetse n’inama njyanama kuzarangwa n’ubufatanye hagamijwe icyateza imbere umuturage.

Aya matora yatangiye mu kwezi gushize yashyizweho akadomo hatorwa abagize ibiro by’inama njyanama ndetse na komite nyobozi z'uturere, bamwe mu baturage bagaragaza bimwe mu bibazo biri aho batuye bagasaba ko byabonerwa ibisubizo ariko kandi bakanizeza ubufatanye mu migendekere myiza y’imiyoborere mu turere batuyemo.

Ubusanzwe abagize komite nyobozi z'uturere batorerwa manda y'imyaka itanu, nta wemerewe kurenza manda 2 ni mu gihe inama njyanama yo itagira manda bamwe mu batorewe kuyobora uturere na za njyanama bashimira ababagiriye icyizere bakizeza ubufatanye hagamijwe iterambere rirambye.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey avuga ko kuba abagize njyanama zuturere ari inararibonye, batanga icyizere ku mikorere myiza izabaranga avuga ko leta izababa hafi mu buryo bwose akabasaba gukorera umuturage batiganda.

Bimwe mu byavuguruwe mu miyoborere y'uturere, ni uko ubusanzwe akarere kagiraga umubare w'abajyanama bitewe n'imirenge ikagize.

Akarerere ka Gicumbi ni ko kagiraga benshi kuko bari 37 kuri kuri ubu ariko uturere twose dufite abajyanama 17. 

Muri aya matora kandi hitawe ku ihame ryuburinganire kuko umubare w'abagore wavuye kuri 41% ugera kuri 45.3% abagore bayoboye inama njyanama bavuye kuri 2 bagera ku 10 ni mugihe abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere bavuye 2 bagera kuri 4.


Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize