AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Mineduc yatangaje amanota y’abarangije ayisumbuye,TVET na TTC

Yanditswe Nov, 15 2021 15:02 PM | 69,850 Views



Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye , uwa 3 w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa 5 w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).

Muri rusange Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim Riviera High School, uwa kabiri ni Umuhuza Gatete Kelia wa Gashora Girls Academy, uwa Gatatu yabaye Uwonakunzi Anaïse Reginald wa  Gashora Girls Academy, wa kane ni Gatwaza Kubwimana Jean Yves wa E S Byimana.

Muri rusange abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy’Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n’Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%).

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yavuze ko abarangije umwaka wa wa 6 w’amashuri yisumbiye batabonye inota fatizo, batazasubira mu ishuri ariko bafite uburenganzira bwo kongera gukora ikizamini.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira