Yanditswe Nov, 30 2021 15:08 PM | 61,049 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubuzima yatangiye igikorwa cyo
gutanga dose ya gatatu ishimangira urukingo rwa Covid19, bamwe mu batuye umujyi
wa Kigali batangiriweho guhabwa uru iyi dose biganjemo abageze mu zabukuru, n’abo muri serivise z’ubuvuzi, aba bose bakaba bashimira leta idahwema kwita ku banyarwanda.
Abarimo guhabwa iyi dose ya 3 ishimangira urukingo rwa Covid19 ni abatuye umujyi wa Kigali bari mu cyiciro cy’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri n’abakozi bo kwa muganga.
Bamwe mu bahawe iyi dose bashimira leta idahwema
kwita ku baturage bayo.
Bamwe mu bari gutanga uru rukingo mu bigo nderabuzima n’ibitaro, bavuga ko iki gikorwa kirimo kwitabirwa ku bwinshi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko gutanga iyi dose ari ugushimangira urukingo rwa COVID19, kugira ngo abafite intege nke barusheho gukomeza kugira ubudahangarwa bw’umubiri wabo no kubarinda kuba bazahazwa na COVID19.
Iyi doze ishimangira urukingo rwa Covid19 irimo guhabwa abamaze amezi 6 bakingiwe byuzuye.
Iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu mujyi wa Kigali ariko kizakomeza no mu tundi turere mu gihe cya vuba.
Soma inkuru irambuye hano: Minisante yatangiye igikorwa cyo gutanga dose ya gatatu ishimangira urukingo rwa Covid19
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru