AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya nyuma y’urupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe

Yanditswe Jun, 04 2023 20:02 PM | 11,208 Views



Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba abaturage kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe kuko usibye kuba byangiza ibidukikije binatuma basesagura amafaranga yabo.

Henshi muri za ruhurura cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhasanga uducupa twa pulasitike tuba twakoreshejwe rimwe tugahita tujugunywa. Ibi usanga ari n’umwanda nk'uko bigarukwaho n’abahatunganya.

Inzobere mu kubungabunga  ibidukikije zigaragaza ko izi pulasitike zitabora bityo zikangiza ubutaka, amazi n' ibindi.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari abamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa kugabanya pulasitike bakoresha, aho ubu usanga bakoresha nk'amacupa y'amazi akoreshwa kenshi, nk'umusanzu wabo mu kugabanya pulasitke.

Minisitiri w'Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D'Arc avuga ko gukoresha ibikoresho bya pulasitike kenshi bigira ingaruka ku mubiri w'umuntu.

Minisitiri Mujawamariya kandi avuga ko hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika kandi ntibihungabanye uko basanzwe babaho.

Kwibukiranya ingaruka ziterwa no gukoresha pulasitike no kureba uko ryagabanuka ni bimwe mu bikorwa bibanziriza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w' ibidukikije uba tariki ya 5 Kamena buri mwaka.

Uzizihizwa hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n'ibikoresho bya pulaitike.


Fisto Felix Habineza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira