Yanditswe Jun, 04 2023 20:02 PM | 11,208 Views
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba abaturage kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe kuko usibye kuba byangiza ibidukikije binatuma basesagura amafaranga yabo.
Henshi muri za ruhurura cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhasanga uducupa twa pulasitike tuba twakoreshejwe rimwe tugahita tujugunywa. Ibi usanga ari n’umwanda nk'uko bigarukwaho n’abahatunganya.
Inzobere mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko izi pulasitike zitabora bityo zikangiza ubutaka, amazi n' ibindi.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari abamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa kugabanya pulasitike bakoresha, aho ubu usanga bakoresha nk'amacupa y'amazi akoreshwa kenshi, nk'umusanzu wabo mu kugabanya pulasitke.
Minisitiri w'Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D'Arc avuga ko gukoresha ibikoresho bya pulasitike kenshi bigira ingaruka ku mubiri w'umuntu.
Minisitiri Mujawamariya kandi avuga ko hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika kandi ntibihungabanye uko basanzwe babaho.
Kwibukiranya ingaruka ziterwa no gukoresha pulasitike no kureba uko ryagabanuka ni bimwe mu bikorwa bibanziriza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w' ibidukikije uba tariki ya 5 Kamena buri mwaka.
Uzizihizwa hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n'ibikoresho bya pulaitike.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru