AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Minisiteri y’Ibidukikije yeretse abikorera amahirwe ari mu kubyaza umusaruro ibikoresho bya palasitiki

Yanditswe Nov, 23 2022 16:26 PM | 311,041 Views



Minisiteri y’Ibidukikije irasaba abikorera mu Rwanda gufata ibikoresho bya palasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa nk'isoko y'imari no guhanga imirimo, aho kuba ibyangiza ibidukikije.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga umushinga mushya wo gucunga neza ibikoresho bya palasitike zikoreshwa rimwe zikajugunywa ku bufatanye n'urugaga rw'abikorera.

Ikigo cya Enviroserve Rwanda gikorera mu Karere ka Bugesera kiri ku isonga mu bikorwa byo gukusanya ibi bikoresho bya palasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa. Ibivuye muri izi palasitike byoherezwa hanze ariko hararebwa uburyo byazajya bitunganywa bikavamo ibikoresho bitandukanye.

Mbera Ovivier aravuga uko bakora. “Tugura ku kiro hagati y'amafaranga 20 na 300, turayatoragura dufite abantu bayatoragura ariko n'abaturage muri rusange benshi ni bo bajyana amacupa ku ba agent bacu, tuyagura bitewe n'uko asukuye cyangwa adasukuye kugira ngo dushishikarize abantu umuco wo kuvangura.”

Izi palasitike zangiza amazi, zangiza ibishanga, zibuza amazi kwinjira mu butaka, ni mbi kandi ku buzima bwa muntu no kurusobe rw'ibidukikije muri rusange. Ku rundi ruhande iyo zitunganyijwe zivamo ibikoresho bitandukakanye cyane bikoreshwa mu bwubatsi.

Visi Perezida w’urugaga rw'abikorera Jeanne Francoise Mubiligi avuga ko abikorera bafite ubushake bwo gukusanya aya macupa ya palasitike akoreshwa rimwe akajugunywa.

Ati “Ubu bitewe n'ubushobozi buhari bashobora gukusanya amacupa toni 100 mu kwezi kuva iyi gahunda itangiye mu kwezi kwa 6 bashoboye gukusanya toni 400. Ni ukuvuga ngo ubushobozi bugomba kwiyongera kugira ngo n'ubushobozi bwo kujya kuzana ayo macupa bwiyongere. Izo ni gahunda zirimo kwigwaho, hari abafatanyabikorwa bacu babirimo, hari ubufatanye n'inzego zitandukanye za Leta hari n'abikorera bafite ubushake bwo gushyiramo ingufu.”

Minisiteri y'Ibidukikije ivuga ko urugamba rwo guca palasitike rutanga n'amahirwe y'umurimo ku nzego zitandukanye.

Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc uyobora iyi minisiteri yagoze ati “Aha urimo urahanga imirimo, uraha urubyiruko imirimo, murabizi iyo urubyiruko rwacu rufite icyo rukora natwe biratunezeza bityo tugatera imbere. Ntabwo ari ukubungabunga ibidukikije gusa ni no kubungabunga ubuzima bw'abantu, ngira ngo murabizi ko palasitike iyo iri aho itagomba kuba iri ibangamira ubuzima bw'abantu ikabangamira n'ibidukikije, duhange umurimo ariko turengera n'ibidukikije.”

Ibigo by'abikorera bigera ku 145 byo mu Rwanda ni byo byinjiye muri gahunda yo gukusanya ibikoresho bya palasitike.

                                                            Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc

Hatangijwe umushinga mushya wo gucunga neza ibikoresho bya palasitike zikoreshwa rimwe

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira