AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Minisiteri y'Ibidukikije irasaba abacukuzi kurengera ibidukikije

Yanditswe Sep, 13 2019 10:01 AM | 13,018 Views



Minisiteri y'Ibidukikije irihanangiriza abatubahiriza amategeko n'amabwiriza arengera ibidukikije mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko bigira ingaruka zirimo n'imihindagurikire y'ikirere.

 Ibi  Minisitiri Dr Vincent Biruta yabibwiye abakuriye amasosiyete y’ubucuruzi mu Karere ka Rwamagana, yakorewe ubugenzuzi kuri uyu wa kane..

Mu birombe by'ahacukurwa amabuye y'agaciro mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha ndetse na Muhazi abacukuzi bunganirwa n’imashini zinyuranye mu mirimo inyuranye kuva ku gucukura kuzamura itaka no kuriyungurura kugira ngo hakurwemo amabuye y'agaciro.

Abaturage bakora iyi mirimo bavuga ko ubucukuzi bwifashishije ikoranabuhanga bubarinda impanuka zo mu birombe kandi bikabafasha kubungabunga ibidukikije.

Majyambere Silas avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bituma babona umusaruro uhagije. Ati "Iyo hakoreshejwe ikoranabuhanga bituma umusaruro ufatika mu buryo bwizewe kandi bikarinda n'impanuka kuko abantu bakora batifashishije uburyo bwizewe nk'ubu usanga havamo impfu z'abantu za hata na hato, kandi bakangiza ibidukikije."

Uwamahoro Marie na we ukora umwuga w'ubucukuzi yagize ati "Baduha udupfukamunwa, gant z'intoki,na bote n'ingofero ibintu byose bigenda neza na ho abantu bitwikira amajoro basa n'aho bajya kwiba twababwira ko atari byiza bagomba gukurikiza amabwiriza ya company." 

Mu gikorwa cy'ubugenzuzi kigamije kureba niba abacukura amabuye y'agaciro bubahiriza amategeko n'amabwiriza ajyanye na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije no kwita ku mibereho y'abaturage, hasuwe sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka coltan na gasegereti, ya Prani Rwanda Resources ndetse na MMB zose zo mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri w'ibidukikije Dr Vincent Biruta, avuga ko uretse aba bagenzuwe n'abandi hirya no hino mu gihugu hari ibyo bakwiye kunoza.

Yagize ati "Ibibazo dukunze kubona ni ibijyanye no kurimbagura imisozi, ugasanga amazi akoreshwa mu kuyungurura amabuye, ugasanga barayamena mu migezi, igahindana, ibindi ni uko usanga ku misozi hariho amashyamba, bakayatema kandi nta gahunda yo kuyasimbura ihari, ibyo badusobanuriye bijyanye n'uburyo bakoresha amazi n'uburyo bafatanya n'abaturage mu gutera amashyamba kuri ubu buso ni ibintu byiza n'abandi bareberaho."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi, Francis Gatare agaragaza ko mu mwaka wa 2017 hasohotse politiki nshya ivuguruye, irimo amabwiriza agenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Bimwe mu bikubiyemo ni uko abacukuzi bagomba kwita ku mutekano w'abakozi, gusiba ibyobo bakuyemo amabuye y'agaciro, no kongera gutera ishyamba ahacukuwe mu gihe ryangiritse kandi hakifashishwa ikoranabuhanga mu kuyungurura itaka n'amabuye y'agaciro. 

Yagize ati  "Kugira ngo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugirire akamaro igihugu ni uko tugomba kubukora twitaye ku bidukikije ariko tunitaye ku yindi mibereho y'abaturage kuko amabuye y'agaciro arashira ariko ubuzima bw'igihugu buhoraho igihe cyose. Ubu bose twabasabye ko bagomba kugira abakozi babyize, babifitiye ubumenyi n'ubushobozi cyane cyane abashinzwe gufasha abandi gucukura no gutunganya aho ubucukuzi bukorerwa."

Ubuyobozi bw'iki kigo bugaragaza ko mu gihugu hose habarurwa ibyobo byacuwemo amabuye y'agaciro n'ibigicukurwa bisaga 3000. Umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwinjije amadorari y'Amerika agera kuri miliyoni 350 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 310 yavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize