Yanditswe Jan, 26 2023 20:36 PM | 6,208 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent
Biruta yijeje abadepite n'abanyarwanda
muri rusange ko mu gihe leta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda
rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n'umutekano w'abarutuye.
Mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, minisitiri Biruta yagaragaje ishusho rusange y'umubano w'u Rwanda n'ibihugu byo mu karere avuka ko wifashe neza muri rusange uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite, ikaba nayo igiye gushyiraho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by'umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni mu gihe icyo gihugu cyimaze iminsi mu bikorwa by'ubushotoranyi ku Rwanda aho indege y'intambara yacyo imaze kuvogera ikirere cy'u Rwanda ubugira gatatu, ndetse mu mwaka ushize wa 2022 ingabo za Congo ari zo FARDC zifatanyije na FDLR zikaba nabwo zararashe ubugira gatatu ibisasu bikagwa ku butaka bw'u Rwanda bikangiza byinshi.
Ni nyuma kandi y'igitero cya FDLR cyo muri 2019 cyabereye mu Kinigi kigahitana ubuzima bw'abatari bake.
Leta ya Congo yumvikana akenshi itunga agatoki u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 yita uw'iterabwoba ikavuga ko abawugize baturutse mu Rwanda kandi ko bagomba gusubirayo.
Ni ibintu Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Dr. Vincent Biruta yavuze ko bifite umuzi mu bukoloni ariko kandi hakiyongeraho na n'imiyoborere mibi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Biruta yijeje abadepite n'abanyarwanda muri rusange ko mu gihe leta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n'umutekano w'abarutuye.
Abadepite batanze ibitekerezo bagaragaza ko inteko ishinga amategeko yafata umwanzuro ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na RDC, ndetse hagashyirwaho komisiyo y’abadepite yacukumbura byimbitse iby’iyi ngingo.
Aha Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite yanzuye ko hashyirwaho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by'umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo ariko abayigize n'inshingano zirambuye zayo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru