Yanditswe Apr, 15 2022 12:50 PM | 23,507 Views
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rushima imikoranire myiza rufitanye na Angola, kandi ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho birimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Yavuze ko imikoranire y'u Rwanda na Angola igomba kwaguka ikagera mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu guteza imbere ishoramari, ibikorwa remezo, ingufu n'ubucuruzi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, aho ibihugu byombi byashyize umukono umukono ku masezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri aya masezerano u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu gihe Angola ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Antonio Tete.
Minisitiri Tete Antonio avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko ibihugu bya Afurica bikwiye gufatanya birushijeho, bityo ko amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Angola azatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'ibihugu byombi.
Yavuze ko asobanura ku bufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye nko guteza imbere inganda, ubuzima, uburobyi ari ingenzi ku iterambere ry'ibihugu byombi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru