Yanditswe Mar, 23 2023 18:25 PM | 19,614 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Dr Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko
uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo
agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.
Abagize Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bagaragarije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga impungenge bafite ku kibazo cy’umutekano muke muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bigira ku Rwanda.
Bamwe bagaragaje ko usanga abakongomani baharabika u Rwanda ku ruhande rw’Abanyarwanda nta gikorwa ngo babagaragarize ukuri.
Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko kugaragaza ukuri bidakwiye guharirwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gusa ahubwo ari ibya buri wese.
Ikindi kibazo cyabajwijwe ni ikirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bashaka kumenya impamvu umubano wazahutse ariko ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bikaba bitaremererwa kwambuka nk’uko byahoze:
Minisitiri Vincent Biruta yijeje ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.
Muri iri huriro kandi hanatowe Umuvugizi mushya w’iri huriro ari we Hon Mukamana Elisabeth wo mu ishaka PPC, wasimbuye Uwanyirigira Gloriose wo mu ishyaka PSD, na ho umuvugizi wungirije aba Ntezimana Jean Claude wo mu ishaka Demogratic Green Party wasimbuye Nahimana Athanase wo mu ishyaka PS imberakuri.
Bonaventure CYUBAHIRO
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru