AGEZWEHO

  • Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AU bari mu mwiherero i Kigali – Soma inkuru...

Minisitiri Biruta yatanze ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere

Yanditswe Mar, 23 2023 18:25 PM | 19,614 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.

Abagize Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bagaragarije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga impungenge bafite ku kibazo cy’umutekano muke muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bigira ku Rwanda.

Bamwe bagaragaje ko usanga abakongomani baharabika u Rwanda ku ruhande rw’Abanyarwanda nta gikorwa ngo babagaragarize ukuri.

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko kugaragaza ukuri bidakwiye guharirwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gusa ahubwo ari ibya buri wese.

Ikindi kibazo cyabajwijwe ni ikirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bashaka kumenya impamvu umubano wazahutse ariko ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bikaba bitaremererwa kwambuka nk’uko byahoze:

Minisitiri Vincent Biruta yijeje ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.

Muri iri huriro kandi hanatowe Umuvugizi mushya w’iri huriro ari we Hon Mukamana Elisabeth wo mu ishaka PPC, wasimbuye Uwanyirigira Gloriose wo mu ishyaka PSD, na ho umuvugizi wungirije aba Ntezimana Jean Claude wo mu ishaka Demogratic Green Party wasimbuye Nahimana Athanase wo mu ishyaka PS imberakuri.


Bonaventure CYUBAHIRO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD