Yanditswe May, 20 2022 12:14 PM | 123,968 Views
Mu ruzinduko yari arimo mu Bwongereza, Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi
batandukanye muri iki gihugu, byibanze ku mibanire hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatanu, Dr Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe Afurika, Vicky Ford byibanze ku myiteguro y’inama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda, ubufatanye mu bidukikije n’imihandagurikire y’ibihe.
Mu bandi bagiranye ibiganiro na Minisitiri Biruta harimo itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Tom Pursglove.
Bimwe mu byo baganiriyeho harimo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere iterambere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Uru ruzinduko rwasoje n’ibiganiro hagati ye n’intumwa yihariye mu by’ubukungu, Lord Popat mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda na RDC.
Baganiriye ku bufatanye mu by’ubucuruzi mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru