Yanditswe Aug, 09 2022 16:25 PM | 85,097 Views
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
iravuga ko imikoranire hagati ya leta n'Itorero Anglican ry'u Rwanda ihagaze neza, ariko bakaba basabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ingutu
igihugu gifite birimo inda ziterwa abangavu.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe
n'umunyamabanga wa Leta muri iyi Ministeri, Ingabire Assoumpta, ba Guverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru
bo mu itorero Anglican ry'u Rwanda.
Ni ibiganiro byibanze ku kunoza imikorere n'imikoranire kuko mu nshingano za Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, harimo guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero.
Minisitiri Gatabazi avuga ko imikorere ya leta n'amadini n'amatorero igomba kubamo kuzuzanya, itorero Anglican ry'u Rwanda kandi risabwa kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.
Ku ruhande rw'abayobozi bakuru mu itorero Anglican mu Rwanda, bashima imikoranire iri hagati yabo na Leta.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabemereye kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagaragaje ariko basabwa kubyaza umusaruro imitungo itorero rifite irimo ubutaka.
Kugeza ubu itorero Anglican ry'u Rwanda rifite abayoboke miliyoni 1.2, ni itorero rifite amatorero 2231, Diyoseze 12 zigiye kwiyongeraho iya Nyaruguru.
Ibyo kandi bijyanye n'ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y'abaturage birimo amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwa by'iterambere.
Carine Umutoni
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru