AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wasabwe gukemura ikibazo cy’abaturage basiragira ku byangombwa byo kubaka

Yanditswe Jun, 29 2022 19:29 PM | 86,022 Views



Inteko rusange y'Umujyi wa Kigali yateranye yemeje kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y'imitangire ya serivisi inoze mu nzego zose, ku bashaka ibyangombwa byo kubaka hakaba hanzuwe ko hagomba gushyirwaho ibituma biboneka bitarenze iminsi 30.

Ni Inteko yagaragarijwemo ibyo Umujyi wa Kigali wagezeho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021 – 2022, ndetse no kugaragaza ibizakorwa mu mwaka w'ingengo y'imari 2022-2023.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hubatswe imihanda ireshya n'ibilometero 28.2, havugururwa utujagari, hahanzwe imirimo mishya igeze ku bihumbi 44 ku bihumbi 37 bateganyaga, kubera abantu babonye imirimo mu gihe cyo kwitegura CHOGM.

N'ubwo hari byinshi Umujyi wa Kigali wagezeho mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2021-2022, abitabiriye Inteko rusange y'Umujyi wa Kigali bagaragaje ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga birimo kugeza amazi meza ku baturage b'imirenge yose y'umujyi wa Kigali, kunoza serivisi z'imitangire y'ibyangombwa by'ubutaka ndetse no kwita ku kibazo cy'abana b'inzererezi.

Perezidante w'inama Njyanama y'Umurenge wa Kanombe, Nyirabageni Madeleine yagize ati "Bavuze cyane ukuntu muri serivisi z'ubutaka cyane cyane muri za mutation mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko niba umuturage yaguze ubutaka akabugura nko muri 2019 kugeza ubu, akaba atarabona mutation agakomeza agasiragira ku murenge w'aho atuye bakamubwira ngo ubutaka bwinjiye mu bundi ngo ni habeho guhamagara babandi baturanye ngo bongere bashushanye ubutaka hari igihe abo bandi baba baraguze bafite ibyangombwa undi ufite ikibazo akaba ariwe ubihomberamo."

Umudepite mu nteko ishinga amategeko, Barikana Eugene nawe wari muri iyi nteko rusange asanga hari ibikwiye guhinduka cyane mu bijyanye n’inyubako z’imirenge zitangirwamo serivisi.

"Binajyanye na serivisi na City Manager yabivuze ko hari ikibazo cy'ubushobozi Imirenge yubatse ubu ni ikibazo iyo ugiye ku murenge wa Nyamirambo ukareba ukuntu abakozi bicaye ni ikibazo, usanga hari umukozi wicaranye n'ibitiyo n'ibijerekani ukibaza ukuntu iyo serivisi izagenda neza ugiye mu murenge wa Nyamirambo ubona ko ari nyakatsi, wajya mu murenge wa Gikondo ugasanga ntabwo ugendanye n'igihe tugezemo."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, kubona serivisi nziza bikaba ihame.

"Usanga abaturage basiragira bashaka ibyangombwa byo kubaka kandi icyangombwa cyo kubaka kukima umuntu ushaka kubaka uba uhemukiye uwo muntu ariko uba uhemukiye na wa muntu wagombaga kubona akazi kuri iyo nyubako, kuko iyo umuntu atangiye kubaka inyubako ya miriyoni 100, 200 miriyoni 5 umuntu akamara umwaka ashaka ibyangombwa byo gushora iyo mari, uba ukumiriye abaturage bashakaga kubona akazi ari abafundi, abayede ari abacuruza ibikoresho by'ubyubatsiabo bose uba ubimye akazi."

"Ku buryo bwo kubica twumvikanye n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugiye gushyiraho icyo bita servisi charter, ese iyo umuntu yasabye icyangombwa cyo kubaka impapuro zageze ku karere zimara iminsi ingahe kugirango nawe abone aho ahera agaragaza ko yatinze guhabwa icyangombwa, bigiye gutangazwa muri iyi minsi byibuze mu minsi 30 umuntu yakabaye yabonye ibyangombwa ariko uwujuje ibyangombwa no mu minsi 15 yakagombye kuba yujuje ibyangombwa."

Muri iyi nteko rusange kandi hashimwe imidugudu 10 yitwaye neza kurusha iyindi mu bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’ibindi. Iyi nteko rusange y'umujyi wa Kigali yahuje abayobozi kuva mu mudugudu kugeza ku mujyi wa Kigali, abikorera, abadepite n'abahagarariye imiryango itari iya Leta.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura