AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke ba ADEPR kwirinda ababaca intege

Yanditswe Mar, 06 2022 19:37 PM | 35,504 Views



Kuri iki cyumweru Itorero ry'ADEPR ryimitse umushumba mukuru mushya, Ndayiyeze Isaie n'umwungirije, Rutagarama Eugene Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney akaba yasabye abayoboke b'iri torero kwirinda ababaca intege Kandi bagashyigikira ubuyobozi bushya.

Nyuma yo kurahira, aba bayobozi batangaje ko bashyize imbaraaga mu gukorera hamwe hagamijwe guhangana n'ibibazo by'ingutu iri torero ryanyuzemo, birimo n'imicungire mibi y'umutungo.

Abayoboke b'iri torero bishimiye kubona abayobozi bashya bimitswe ndetse babasaba gukorera hamwe kandi bagacunga neza umutungo wabo kugira ngo iri torero rigere ku ntego zaryo.

Umushumba mukuru mushya w'iritorero, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe no kunoza imicungire y'umutungo muri iri torero hagamijwe gufasha abayoboke baryo kugira imibereho myiza n'abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke b'iri torero gushyigikira abayobozi bashya kandi n'aba bayobozi bagashyira imbaraga mu kunga ubumwe, ndetse no kubaka Itorero rishingiye kundangagaciro nyarwanda banirinda ababaca intege mu iterambere ry'abo n'iry'umuturage muri rusange.

Itorero rya ADEPR rigiye kumara imyaka 82 rigeze mu Rwanda, kuri ubu rifte abayoboke basaga miliyoni 2 rikaba rigira uruhare mu iterambere ry'uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n'ibibazo byugarije imibereho y'abaturage.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi