Yanditswe Mar, 06 2022 19:37 PM | 35,504 Views
Kuri iki cyumweru Itorero ry'ADEPR ryimitse umushumba mukuru mushya, Ndayiyeze Isaie n'umwungirije, Rutagarama Eugene Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney akaba yasabye abayoboke b'iri torero kwirinda ababaca intege Kandi bagashyigikira ubuyobozi bushya.
Nyuma yo kurahira, aba bayobozi batangaje ko bashyize imbaraaga mu gukorera hamwe hagamijwe guhangana n'ibibazo by'ingutu iri torero ryanyuzemo, birimo n'imicungire mibi y'umutungo.
Abayoboke b'iri torero bishimiye kubona abayobozi bashya bimitswe ndetse babasaba gukorera hamwe kandi bagacunga neza umutungo wabo kugira ngo iri torero rigere ku ntego zaryo.
Umushumba mukuru mushya w'iritorero, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe no kunoza imicungire y'umutungo muri iri torero hagamijwe gufasha abayoboke baryo kugira imibereho myiza n'abanyarwanda muri rusange.
Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke b'iri torero gushyigikira abayobozi bashya kandi n'aba bayobozi bagashyira imbaraga mu kunga ubumwe, ndetse no kubaka Itorero rishingiye kundangagaciro nyarwanda banirinda ababaca intege mu iterambere ry'abo n'iry'umuturage muri rusange.
Itorero rya ADEPR rigiye kumara imyaka 82 rigeze mu Rwanda, kuri ubu rifte abayoboke basaga miliyoni 2 rikaba rigira uruhare mu iterambere ry'uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n'ibibazo byugarije imibereho y'abaturage.
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwon ...
1 hour
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gih ...
2 hours
Soma inkuru
Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
May 18, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
May 18, 2024
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru