AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi muri Muhanga gukora ibyo bashinzwe badakorera ku jisho

Yanditswe May, 19 2021 12:45 PM | 19,615 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abayobozi mu karere ka Muhanga kuzuza inshingano zabo neza, bagakorana umwete badakorera ijisho, kandi bakajya bagira umwanya wo kwisuzuma bareba aho bavuye n'aho bageze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangiraga uruzinduko rw'iminsi ine mu Ntara y'Iburengerazuba.

Mu nzira yerekeza mu Ntara y'Iburengerazuba, Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabanje guhura n'abakozi n'abayobozi b'akarere ka Muhanga.

Yabasabye kunoza serivise, guteza imbere Umujyi wa Muhanga; Kudakorera ku jisho no  kwitangira abaturage.

Yasuye by'umwihariko ibikorwaremezo birimo imihanda n'ibiraro byagiye byangizwa n'ibiza. 

Mu ho yasuye harimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka  Muhanga werekeza mu Karere ka Ngororero,umuhanda wangirikiye ahitwa Muhororo. 

Hari kandi umuhanda uva Ngororero ujya Rutsiro wangirikiye aho bita Nyabuhoro. Ni ibikorwaremezo abaturage bavuga ko kuba byarangiritse bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye kuko byahagaritse ubuhahirane n'utundi duce, kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko ndetse no gukora ingendo bikaba bikomeje kubagora cyane.

Ibi niko bimeze kandi  ku baturage baturiye ikiraro cya   cya Satinsyi  mu Murenge wa Kageyo, ikiraro kimaze amezi atatu gicitse. 

Ni ikiraro  cyari cyarangiritse bwa mbere mu mwaka  wa 2018  nyuma yo gusanwa na RTDA kirongera kirangirika, kuri ubu abaturage bakoreshaga icyo kiraro bambuka amazi  n'amaguru abandi bagasaba bagenzi babo kubaheka, ibintu bavuga ko bibabangamiye cyane ingendo z'ibinyabiziga birimo n'ibyatwaraga imyaka zo zarahagaze burundu. 

Kwangirika kw'ibyo bikorwaremezo ngo byatewe n'imvura nyinshi yaguye muri aka gace k'imisozi miremire. 

Minisitiri Gatabazi  yabwiye inzego bireba ko imbaraga zigomba gushyirwa mu gukumira ibiza bituma imihanda n'ibiraro byangirika, gusana mu gihe cya vuba ibyangiritse kuko aribyo bizatuma abaturage basubira mu buzima busanzwe,bongera  guhahirana nkuko byari bimeze mbere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir