Yanditswe May, 19 2021 12:45 PM | 19,615 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abayobozi mu
karere ka Muhanga kuzuza inshingano zabo neza, bagakorana umwete badakorera
ijisho, kandi bakajya bagira umwanya wo kwisuzuma bareba aho bavuye n'aho
bageze.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangiraga uruzinduko rw'iminsi ine mu Ntara y'Iburengerazuba.
Mu nzira yerekeza mu Ntara y'Iburengerazuba, Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabanje guhura n'abakozi n'abayobozi b'akarere ka Muhanga.
Yabasabye kunoza serivise, guteza imbere Umujyi wa Muhanga; Kudakorera ku jisho no kwitangira abaturage.
Yasuye by'umwihariko ibikorwaremezo birimo imihanda n'ibiraro byagiye byangizwa n'ibiza.
Mu ho yasuye harimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Muhanga werekeza mu Karere ka Ngororero,umuhanda wangirikiye ahitwa Muhororo.
Hari kandi umuhanda uva Ngororero ujya Rutsiro wangirikiye aho bita Nyabuhoro. Ni ibikorwaremezo abaturage bavuga ko kuba byarangiritse bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye kuko byahagaritse ubuhahirane n'utundi duce, kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko ndetse no gukora ingendo bikaba bikomeje kubagora cyane.
Ibi niko bimeze kandi ku baturage baturiye ikiraro cya cya Satinsyi mu Murenge wa Kageyo, ikiraro kimaze amezi atatu gicitse.
Ni ikiraro cyari cyarangiritse bwa mbere mu mwaka wa 2018 nyuma yo gusanwa na RTDA kirongera kirangirika, kuri ubu abaturage bakoreshaga icyo kiraro bambuka amazi n'amaguru abandi bagasaba bagenzi babo kubaheka, ibintu bavuga ko bibabangamiye cyane ingendo z'ibinyabiziga birimo n'ibyatwaraga imyaka zo zarahagaze burundu.
Kwangirika kw'ibyo bikorwaremezo ngo byatewe n'imvura nyinshi yaguye muri aka gace k'imisozi miremire.
Minisitiri Gatabazi yabwiye inzego bireba ko imbaraga zigomba gushyirwa mu gukumira ibiza bituma imihanda n'ibiraro byangirika, gusana mu gihe cya vuba ibyangiritse kuko aribyo bizatuma abaturage basubira mu buzima busanzwe,bongera guhahirana nkuko byari bimeze mbere.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru