Yanditswe May, 15 2022 14:31 PM | 65,287 Views
Kuri iki Cyumweru, i kigali hateraniye inama ihuza inzego zibanze, za minisiteri n’inzego ziri ku
rwego rw’igihugu aho barebera hamwe ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu no kwiga
ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Ni inama ihurije hamwe bamwe mu bagize guverinoma, abayobozi b’Intara ndetse n’Uturere twose.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko hari ibi bazo bakwiye kwigirwa hamwe bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ibijyanye n’imishinga minini idindira kandi yakagiriye akamaro abaturage, ibibazo by’ingurane ku mitungo y’abaturage zitinda guhabwa abaturage bagasiragira, abacukura imicanga n’amabuye bigateza amasuri ku mitungo y’abaturage.
"Mu gihe dusigaje imyaka ibiri gusa ngo tugere ku musozo wa NST1, bidusaba kwisuzuma kenshi kugira ngo duhuze umuvuduko tugenderaho no kwesa imihigo ku bipimo twihaye nk’igihugu."
Muri iyi nama hitezwemo ibisubizo n’ingamba
zizafasha kuzamura igipimo cyo kwihaza mu biribwa, kuzamura igipimo
cy’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, kurushaho kwegera abahinzi n’aborozi no
kubaha ubumenyi mu byo bakora n’ibindi
Hari kandi kwihutisha ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi, amashanyarazi, abakoresha gaz na rondereza zikoresha ibicanwa bike, ingamba zo gusigasira ibikorwa remezo, gukemura ibibazo by’ingurane n’ibindi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko umubare munini w’abanyarwanda ukora ubuhinzi, bityo hagomba gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro kandi wujuje ubuziranenge.
Ibi ngo ntibyagerwaho hadashyizwe imbaraga muri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka kuko ngo n’inyongeramusaruro zizagera kubahinzi mu buryo bworoshye, ndetse uku kongera umusaruro bigakorwa no kubworozi aho amatungo akwiye kororwa mu buryo bwa kijyambere.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru