AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gatabazi yasabye umusanzu w'inama z'umutekano mu gukemura amakimbirane mu bayobozi mu z'ibanze

Yanditswe May, 16 2022 18:40 PM | 69,293 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye inzego z’umutekano gufasha minisiteri gukemura ibibazo by’amakimbirane hagati ya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, kuko adindiza imikorere kandi ingaruka zayo zikagera ku muturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, nyuma y'aho kubera ibibazo by'imitangire mibi ya serivisi zihabwa abaturage, ruswa ndetse n’amakimbirane hagati y’abakozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze byahagurukije inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n'iy'umutekano kuko ngo bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage muri iki gihe.

Ikibazo cya serivisi zitanoze ku baturage, ni kimwe mu bikunze kugararazwa n’ubushakashatsi butandukanye cyane cyane ubukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB. 

Raporo ya 8 ku bipimo by’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu Rwanda, Rwanda Governance ScoreCard y’umwaka ushize wa 2021, yerekanye ko igipimo cy’imitangire ya serivisi nziza kiri kuri 81.86%.

Muri rusange inzego z’ibanze n’iz’ubutaka ziri mu zitungwa agatoki n’abaturage ndetse bamwe bakavuga ko ruswa ishobora kuba iri mu bituma bahabwa serivisi mbi.

Raporo ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, Citizen Report Card nayo yo mu mwaka ushize wa 2021, yerekanye ko mu Rwanda abagera kuri 38.2% banenga imitangire ya serivisi z’ubutaka, mu gihe hafi 30% nabo banenga imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Ni ikibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney nawe yemera ko gihari ndetse ngo hakiyongeraho n’icya ruswa.

Mu biganiro byahuje minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ingabo, iy’umutekano, iy’ibikorwa by’ubutabazi, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano, ba guverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abagize komite nyobozi z’Uturere twose, basuzumiye hamwe uko umutekano wifashe ndetse n’ibibangamiye ituze ry’abaturage ngo bivugutirwe umuti.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Kabera Jean Bosco avuga ko kuba ibi biganiro bibaye nta byacitse kuko umutekano ari wose mu gihugu ariko nanone ngo ni ibiganiro byari bikenewe.

Minisitiri Gatabazi yongeye gusaba inzego z’umutekano gufasha minisiteri gukemura ibibazo by’amakimbirane hagati ya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze kuko adindiza imikorere kandi ingaruka zayo zikagera ku muturage.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’imyaka 2 yari ishize bitaba kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19. 

Bibaye kandi mu gihe u Rwanda rwitegura inama zikomeye zizahuriza i Kigali ibihumbi by’abantu, ari nayo mpamvu haganiriwe no kubufatanye bukwiye kuranga inzego zose kugira ngo ibyo bikorwa byose hatazagira ikibikoma mu nkokora.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama