Yanditswe May, 11 2021 16:59 PM | 27,179 Views
Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie
Vianney yasuye Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA mu rwego rwo kureba
imikorere n'aho rugeze rwuzuza inshingano rwahawe, ashimira aho rugeze rufasha
abaturage muri gahunda z’iterambere.
Minisitiri Gatabazi nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yasabye iki kigo gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kumva inshingano zabo mu rugendo rw'iterambere, no kuzamura imibereho yabo binyuze mu biganiro Radiyo na Televisiyo bibagezaho
Yavuze ko RBA ari kimwe mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kandi ari ikigo gifite inshingano zikomeye mu gufasha leta kugeza ku baturage gahunda z’iterambere.
Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru ruracyahabwa ingengo y'imari na leta ingana na 25%, indi ngengo y'imari rukayishaka mu byo rukora bitanga umusaruro.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko leta izakomeza gufasha uru rwego gukomeza kwiyubaka.
Yagize ati “Mu mishinga y’ishoramari ya RBA leta yinjiramo, ariko ku ngengo y’imari bagenerwa ikiri kuri 25% ni nke ugereranyije n’iyo bakoresha ku mwaka.”
Yavuze ko mu bindi bibazo bagaragarijwe harimo n’ikibazo cy’umuriro iki kigo gikoresha uhenze, ndetse kikaba cyarashyizwe mu bigo bikomeye bikoresha umuriro uhenze kandi gifite ishingano zo gufasha gahunda za leta.
Yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo uburyo bukurikirana ibibazo bihari ndetse no kubikemura, yizeza ko leta izakomeza gufasha mu bijyanye n’ingengo y’imari.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru