AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yashimiye RBA intambwe yateye mu makuru n'ibiganiro igeza ku baturage

Yanditswe May, 11 2021 16:59 PM | 27,179 Views



Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA mu rwego rwo kureba imikorere n'aho rugeze rwuzuza inshingano rwahawe, ashimira aho rugeze rufasha abaturage muri gahunda z’iterambere.

Minisitiri Gatabazi nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yasabye iki kigo gukomeza  gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kumva inshingano zabo mu rugendo rw'iterambere, no kuzamura imibereho yabo binyuze mu biganiro Radiyo na  Televisiyo bibagezaho

Yavuze ko RBA ari kimwe mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kandi ari ikigo gifite inshingano zikomeye mu gufasha leta kugeza ku baturage gahunda z’iterambere.

Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru ruracyahabwa ingengo y'imari na leta ingana na 25%, indi ngengo y'imari rukayishaka mu byo rukora bitanga umusaruro.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko leta izakomeza gufasha uru rwego gukomeza kwiyubaka.

Yagize ati “Mu mishinga y’ishoramari ya RBA leta yinjiramo, ariko ku ngengo y’imari bagenerwa ikiri kuri 25% ni nke ugereranyije n’iyo bakoresha ku mwaka.”

Yavuze ko mu bindi bibazo bagaragarijwe harimo n’ikibazo cy’umuriro iki kigo gikoresha uhenze, ndetse kikaba cyarashyizwe mu bigo bikomeye bikoresha umuriro uhenze kandi gifite  ishingano zo gufasha gahunda za leta.

Yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo uburyo bukurikirana ibibazo bihari ndetse no kubikemura, yizeza ko leta  izakomeza gufasha mu bijyanye n’ingengo y’imari.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage