Yanditswe Oct, 24 2021 19:20 PM | 30,484 Views
Abayobozi
mu nzego z'ibanze bagiye gusoza manda, baravuga ko gukomeza gukorera hamwe,
gukemura ibibazo by'abaturage no kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwihuta
mu byo bakora ari umwe mu mikoro ikwiye kwitabwaho n'abayobozi bazabasimbura mu
minsi iri imbere.
Babigarutseho mu nteko rusange y'ishyirahamwe ry'uturere n'Umujyi wa Kigali RALGA, ihuza abayobozi b'uturere n'Umujyi wa Kigali, abahagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b'uturere, Imirenge n'utugari muri buri karere n'abahagarariye abakuru b'imidugudu muri buri karere nibo bayitabiriye.
Bimwe mu byo abayobozi b'inzego z'ibanze bishimira nk'umusaruro ukomeye manda y'imyaka isaha 5 ibasigiye, humvikanamo ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Aba bayobozi basanga inzego zizayobora muri manda ikurikira zikwiye kuzita ku ngaruka icyorozo cya Covid 19 cyasize, gukemura ibibazo by'abaturage no kwita ku bumwe bw'abanyarwanda:
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel ati ''Ni ugufasha abaturage kwivana mu ngaruka basigiwe na Covid 19, kuko cyazahaje abaturage, ikindi ni ugukomeza gukemura ibibazo by'abaturage kuko hari hashize igihe tudakora inteko z'abaturage, tugacunga umutungo neza kuko rimwe na rimwe iyo twitabye PAC batunenga kudacunga neza umutungo, ikindi abaturage bakwiye gukomeza kwigishwa ku ikoranabugbuhanga.''
Minisitiri w'Ubtegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko yishimira umusaruro abayobozi b'inzego z'ibanze bagaragaje mu bihe bitari byoroshye.
Yagize ati "Abayobozi b'inzego z'ibanze bakoze akazi gakomeye cyane kuva 2016 bategura gahunda n'ingamba z'imyaka 7 turimo ubu, bategura amatora, bategura ibikorwa by'iterambere, ndetse baza no guhura n'akazi gakomeye cyane ko guhangana n'icyorezo cya Covid 19, aho mu gihe abandi bari mu ngo bo bakomeje gukora akazi ko guhangana n'icyorezo cya Covid 19. Hubatswe amashuri menshi cyane asaga 22.000 ni igikorwa nabo batazibagirwa."
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bacyuye kuzarangwa n'imyitwarire iboneye, guca ukubiri na ruswa no kwihesha agaciro.
Ati "Abayobozi bashya n'abasanzwemo bazakomeza
nibamara kugirirwa icyizere bazi icyo igihugu cyanga, igihugu cyanga ruswa,
akarengane, imyitwarire mibi, uwagiye mu buyobozi akirinda ibyo nta cyatuma
adakomeza gushyigikirwa.''
Ishyirahamwe RALGA ryagaragaje ko inzego z'ibanze zahuye n'ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya Covid 19.
Mu bushakashatsi iryo shyirahamwe ryakoze mu Ukwakira 2020, bukaba bwamurikiwe abanyamuryango, hagaragajwe ko guhanga imirimo byagabanutseho 31%, imyenda itishyurwa muri SACCO ikaba yariyongereyeho 28.9%, imishinga y'iterambere idindira ku gipimo cya 11%, mu gihe kwishyura mituweli byagabanutseho 3,2%.
Ikindi cyagaragaye nk'icyuho mu mitangire ya servisi ni uko mu gihe cya Guma mu rugo, muri serivisi 193 zitangirwa ku rubuga Irembo, 32 gusa ari zo zatangwaga.
John Bicamumpaka
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru