Yanditswe Apr, 22 2021 14:45 PM | 25,334 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye imiryango ituye mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera hafi yimbago z'ikibuga cy'indege kirimo kuhukwa, gahunda yo kubatuza mu Midugudu ihari kuko ngo nta bikorwa bindi byemewe kuhakorerwa uretse ubuhinzi, gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ingurane bakajya gutura ahandi.
Kuri uyu wa Kane Minisitiri Gatabazi yakomereje uruzinduko yari arimo kugirira mu Ntara y'Iburasirazuba, uyu munsi ari nawo nyuma w'uru ruzinduko asura Uturere twa Ngoma na Bugesera.
Mu karere ka Bugesera, Minisitiri Gatabazi ari kumwe n'abandi bayobozi basuye imiryango 84 yo mu Murenge wa Ririma ituye mu nkengero z'ikibuga cy'indege.
Gatabazi yabwiye aba baturage ko kubatuza mu midugudu aho begerezwa ibikorwa remezo bakeneye, aricyo cyerekezo leta ifite mu rwego rwo kwirinda ko abaturage batura mu buryo bw'utujagari.
Ku kibazo cy'abaturage bavuga ko bifuza ingurane z'ubutaka bwabo bakajya gutura ahandi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko izakomeza kugirana ibiganiro nabo, kugira ngo hazafatwe umwanzuro ubanogeye.
Minisitiri Gatabazi kandi yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere, ndetse n'abavuga rikumvikana b'akarere ka Bugesera.
Bimwe mu byo baganiriyeho harimo gucunga umutekano, imitangire ya serivisi inoze no gukemura ibibazo by'abaturage.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru