Yanditswe May, 27 2022 19:20 PM | 122,025 Views
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Huye, baravuga ko kuba ababo bishwe bari bashyinguye mu buryo butabaheshaga agaciro bimuriwe mu rwibutso rwa Rukira rw’uyu Murenge wa Huye, bibaruhuye imitima kandi bikaba bishubije abishwe agaciro.
Ni mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Huye ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri yimuwe aho yari ishyinguye mu kagari ka Sovu, n’ahitwa ku Rukara kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rukira rw’uyu murenge wa Huye.
Mukeshimana Consolee umwe mu barokokeye aha I Sovu, avuga ko ubwicanyi bwabereye aha i Sovu bwari indengakamere.
Nyamara aha i Sovu hari n’ikigo cy’abihayimana ngo bari bahahungiye bizeye kuhakirira birangira batereranywe na bamwe mu bihayimana barimo n’abayoboraga iki kigo, ubu banaciriwe imanza bakurikiranyweho iki cyaha.
Uhagarariye imiryango y'abashyinguye mu cyubahiro imibiri yimuwe ivanywe aha i Sovu n’i Rukara, Kabano Charles avuga ko kuba ababo baruhukiye ahantu habahesha icyubahiro mu rwibutso rw’umurenge wa Huye rwa Rukira, bibaruhuye imitima kuko ari ukubasubiza agaciro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Ingabire Assoumpta yanenze mu buryo bukomeye abatanga amakuru, avuga ko bigayitse kuba hashize imyaka 28 Abanyarwanda bigishwa kubana neza, nyamara hakaba hakiri bamwe bakinangira, banga gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri jenoside.
Kuri uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 5000 mu rwibutso rw'Umurenge wa Huye rwa Rukira, ikaba isanga indi mibiri isaga ibihumbi 42000 isanzwe iharuhukiye.
Manzi
Claude
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru