AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Louise Mushikiwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe Apr, 26 2016 09:56 AM | 3,145 Views



Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo uri mu ruzinduko rw’akazi muri US, yaraye atanze ikiganiro mu ishuli ryitwa The Elliott School of International Affairs, ni ishuli ryigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri kaminuza yitiririwe George Washington, the George Washingtton University.

Ni ikiganiro cyagarutse ku mahirwe agaragara mu burasirazuba bwa Afrika bigendeye ku kwihuza kw’ibihugu byo mu karere, Ministre Louise Mushikiwabo yerekanye ko u Rwanda ruherereye muri Afrika yo hagati ndetse n’iy’ibirasirazuba, kandi ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bifite inyungu nyinshi ku banyarwanda.

Yagize ati kwishyira hamwe n’abaturanyi bifasha mu gushaka uko iterambere ryakwihuta muri hamwe, byo kandi bisaba ubufatanye bwa bose ndetse n’ubushake bwa politike.

Ministre Louise Mushikiwabo kandi yagiranye ibiganiro na Senator Rounds Mike, Senateri wo muri leta ya Dakota y’amajyepfo, iminsi ishize nawe wari mu Rwanda, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage