AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Mujawamariya arasaba abakorera mu bishanga kubibungabunga

Yanditswe Jul, 17 2022 21:48 PM | 46,650 Views



Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bishimira umusaruro wavuye muri gahunda yo kwimura ibikorwa bitandukanye mu bishanga kuko  byatumye umujyi urushaho gusa neza kandi bituma n’ibidukikije birushaho kungwabungwa

Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali ufatanije n'izindi nzego zirimo minisiteri y'ibidukikije bagiye bafatanya n'abari bafite inganda mu bishanga,inzu z'ubucuruzi,amasoko n'ibindi bikorwa bya muntu byimurirwa ahandi habugenewe.

Ubu hamwe mu hahoze ibyo bikorwa hafite isura nshya,ibereye ijisho ,ukabyamva cyane iyo uhageze kubera amahumbezi hakwakiriza.

Nizeyimana Jean Claude utuye mu Mujyi wa Kigali ati "Habaye heza,uri kubona hari n'akayaga , hari ibidukikije bateye indabo, hirya aha hari n'umuhanda mushashya uhari, urumva ko ibintu byose ari sawa kabisa."

Uwizeyimana Jeanne we ati "Aha hahoze Petrocom,hahoze sinatco,hahoze BMK iyo na yo yari igaraje  n'izindi nganda,ariko ubu hari umwuka mwiza nta kibazo, bwa bushyuhe bw'impeshyi hano ntibuhagera kereka mu masaha ya nimugoroba,na ho ku manywa uba wumva ari akayaga keza kaguhuha nta kibazo.''

Ku rundi ruhande,hari ibishanga byimuwemo ibikorwa by'abantu ariko kugeza ubu ntibirabyazwa umusaruro. Hari abavuga ko kuba aha hantu hataratangira kubungabungwa mu buryo burengera ibidukikije babifata nk'igihombo kubahatuye n'abajyenda mu Mujyi wa Kigali.

Bayisenge Emery ati "hri ibintu bitameze neza babikuramo ni byo byaba byiza,wenda bagateramo nk'ibiti cyangwa bagateramo ibindi bintu bituma tubona akayaga keza,hari aho ibikorwa bibangamira ibishanga bikiri ariko si byinshi nka mbere,nk'amazu bashyizeho toa ariko batari bakuramo kugira ngo nyine igishanga kimere neza."

Na ho Munyakaragwe ati  "Hano hari isoko  bacururizamo inkweto,imyenda n'ibindi bitandukanye,ariko nyuma haje no kubakwa abantu barahatura. Ubu hashize imyaka ibiri ibyo bikorwa byose babihakuye,kuba rero abantu bahahinga bakageza imyaka mu muhanda nta kintu byakemuye kabisa,hano hakagombye kuba hari ubusitani bwiza hari ibiti ku buryo umuntu wese ahanyura akabona koko hishimiwe.''

Iyo uganiriye  na bamwe mu bahawe inshingano n'uburenganzira bwo gukoresha bimwe muri ibi bishanga byo mu Mujyi wa Kigali ,usanga badafite ubumenyi buhagije ku buryo bakora ibikorwa byabo batabangamira ibidukikije.

Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne ati "Cyane cyane nk'aba bari gukora amapepiniere mu bishanga turi kujyenda dusanga hari ababanje kumenamo itaka kugira ngo babone aho batereka amavazi,ibyo bateguriyemo izo ndabo, ni ibikorwa byangiza ibidukikije ,ngira ngo na Nyakubahwa perezida wa Repubulika yabigarutseho mu minsi ishize ko tugomba gukora ibishoboka byose tukavana ibikorwa mu nkengero z'imigezi n'inzuzi n'ibiyaga,kuberako ibikorwa bya muntu bikorerwa hariya ni byo bijyana itaka muri ziriya nzuzi ugasanga inzuzi zacu zirasa n'imihanda y'igitaka."

Minisitiri Mujawamariya kandi agira inama abaturage bahawe uburenganzira bwo guhinga ahantu himuwe inganda kwibanda ku bihingwa bifasha mu kubungabunga ibidukikije kugira ngo intego yatumye abahakoreraga mbere yabo bahimurwa ibashe kugerwaho.

Ati "Hari ibihingwa dushobora guhinga bikagabanya guhumana kw'ikirere nk'amateke ndetse n'ibihwagari ,ibihwagari byo bigabanya guhumana kw'ubutaka, nk'ahantu hahoze inganda hari guhumana,duteyemo ibihwagari bikurura bwa burozi buri mu butaka."

Kugeza ubu ministeri y’ibidukikije n’izindi  nzego zibifite mu mu nshingano zemeza ko abazahinga ibihingwa bifasha mu kunoza imitunganirize y'ahimuwe inganda bazajya banoroherezwa kubona isoko ry'umusaruro wabo.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage