Yanditswe Oct, 27 2021 20:29 PM | 54,806 Views
Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid19, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana yasabye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kugira uburyo n’ingamba zihuriweho, zo gukomeza kurwanya no guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo no kuzahura ubukungu bwasubiye inyuma.
Ibi byagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gufungura inama y’akanama k’ubukungu bwa Afurika, UNECA ihuza impuguke n’abayobozi bafata ibyemezo muri za leta zibarizwa mu gashami k’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ECA.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mbere yo gutekereza ku byazamura ishoramari mu bihugu byo mu karere mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID19, ibihugu byo mu karere bikwiye kunoza ishoramari mu rwego rw’ubuzima mu rwego rwo guhashya iki cyorezo no kuzamura ubwirinzi ku bindi byorezo byazatera.
Yavuze kandi ko ibihugu byo mu karere bikwiye guhuriza hamwe ingamba zibifasha kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika.
Dr. Mama Keita ukuriye UNECA muri Afurika y’Iburasirazuba yavuze ko ikigenderewe by’umwihariko, ari ukugira uruhererekane rwo kubyaza no kongerera agaciro ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa na serivisi muri ibi bihugu bigera kuri 14 bibarizwa muri ECA, hashingiwe ku bikenerwa mu masoko yo muri ibyo bihugu no hanze yabyo.
Yavuze ko ibi byose byajyana no guhuza ingamba
zijyanye n’umutekano nk’inkingi iganisha ku gukurura ishoramari no kuzamura
iterambere ry’ubukungu.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru