Yanditswe Apr, 14 2022 17:22 PM | 46,028 Views
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi uri mu itsinda riri mu ruzinduko rw'umukuru mu gihugu cya Jamaica aravuga yuko u Rwanda rwishimira iterambere igihugu cya Jamaica cyagezeho muri iyi myaka 60 imaze ibonye ubwigenge kandi akizeza ubufatanye bw''u Rwanda mu gushakisha icyateza imbere abaturage b'ibihugu byombi.
Hari mu birori byo gutangiza iyizihizwa y'isabukuru y'imyaka 60 y'ubwigenge bw'igihugu cya Jamaica, umuhango watangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aho ibikorwa bifitanye isano no kuwizihiza bizamara igihe kingana n'umwaka wose.
Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe y'iterambere mu nzego zinyuranye igihugu kimaze gutera mu myaka 60 kimaze kibonye ubwigenge, akaba yanijeje ubufatanye bw'ibihugu byombi mu kwihutisha iterambere kugira ngo abaturage b'ibihugu byombi barushaho gutera imbere.
Ministre w'Intebe wa Jamaica Andrew Holness yashimiye abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi baje kwifatanya mu birori byo gutangiza ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Jamaica imaze ibonye ubwigenge. Muri aba bashyitsi barimo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame wageze muri iki gihugu ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu.
Avuga ko igihugu cye kitazahwema gukomeza umubano n'amahanga harimo n'u Rwanda cyane ko iki gihugu gishyigikiye ukwishyira ukizana na demokarasi ndetse n'iterambere rusange rya'abaturage.
Igihugu cya Jamaica cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1962 nyuma y'uko cyakoronizwaga n'Ubwami bw'Ubwongereza; gusa umwamikazi w'Ubwongereza Elisabeth II afite umuhagarariye muri iki gihugu kibarizwa mu muryango wa commonwealth.
Jamaica izwiho kugira ubukerarugendo buteye imbere ku rwego rw'isi aho muri rusange urwego rwa serivisi rwihariye 70% by'umusaruro mbumbe w'igihugu wose( GDP), Jamaica kandi izwiho kugira umuziki ukunzwe cyane ku isi ari wo reggae no kugira ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku maguru, urugero nka Usain Bolt n'abandi bakunze kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru