AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kwihangira imirimo

Yanditswe Mar, 01 2024 14:12 PM | 107,364 Views



Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yasabye urubyiruko kwigira kuri bagenzi barwo babashije kwihangira imirimo, na bo bakabyaza amahirwe Leta ibashyiriraho atuma bashakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bafite.

Yabigarutseho ubwo yasuraga urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwihangiye umurimo n’urundi ruri kwihugura kugira ngo rugane ku isoko ry’umurimo.

Ikigo gito gitunganya Ifumbire, Green Care Rwanda Ltd, ni kimwe mu bikorwa by’urubyiruko, byasuwe. Cyatangijwe hagamijwe gutunganya imyanda iva hirya no hino mu Karere ka Huye, ikabyazwamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Ni igitekerezo cy’abasore bane cyavutse ubwo bigaga ibijyanye n’Ubuhinzi muri kaminuza mu mwaka wa 2015. Kuri ubu iki kigo gifite abakozi 25 bahoraho.

Umuyobozi wa Green Care Rwanda, Ruzindana Christian, avuga ko gutunganya ifumbire bisubiza ibibazo bibiri birimo icyo kwihangira umurimo nk’abantu bari barangije amasomo yabo no gukemura ikibazo cy’ifumbire y’imborera mu buhinzi nk’abantu bize ibijyanye n’ubuhinzi.

Kubyaza ibyari imyanda mo ifumbire, byatanze akazi, haba no ku barangije kaminuza nka Kanamugire Munezero Datty, ushinzwe Umutungo n’Abakozi muri Green Care Rwanda.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yasuye Ikigo cy’Akarere ka Huye gifasha urubyiruko gutegura imishinga hagamijwe kwihangira imirimo, Huye Employment Service Center.

Yasabye urubyiruko kwitinyuka rukabyaza umusaruro amahirwe Leta yashyizeho, narwo rugashakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bafite.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NTS1, iteganya ko byibura buri mwaka, mu gihugu hagomba guhangwa imirimo mishya 214.000.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz