AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi ba Karongi gukorera hamwe

Yanditswe Sep, 30 2019 09:41 AM | 13,976 Views



Mu ngendo akomeje kugirira mu turere duherutse gutora abayobozi bashya, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka  Anastase kuri iki cyumweru yasuye akarere ka Karongi. Akaba yatangaje ko ibisubizo ku bibazo gafite bizava mu bufatanye bugomba kuranga abayobozi bashya, Inama Njyanama, abafatanyabikorwa n’abaturage.

Mu biganiro Minisitiri Prof Shyaka  yagiranye n’abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku karere ka Karongi, yabasabye kuzamura ubuzima bw’umuturage binyuze mu gukorera hamwe birinda  umuco mubi wari usanzwe muri aka karere wo gutega imitego abayobozi b’akarere kugira ngo bananirwe kuzuza inshingano zabo.

Madamu Mukarutesi Vestine, umaze iminsi mike atorewe kuyobora aka karere ka Karongi, yijeje ko mu byo ashyize imbere harimo guhindura imikorere igamije kuzamura imibereho y’umuturage.

Mu rwego rwo kongera umuvuduko w’aka karere mu iterambere,  bamwe mu bafatanyabikorwa nabo biyemeje kuba umusembura w’impinduka. Uwimana Etienne akaba yemeye inkunga y’amabati 200 yo gukemura ikibazo cy’isakaro ku baturage batishoboye.

Mu bindi ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabwe gushyiramo imbaraga ni ukuzamura ubwiza bw’umujyi wa Karongi, binyuze mu bukerarugendo buhakorerwa.

Inkuru mu mashusho


Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m