AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri Shyaka yasabye inzego z'ibanze gushyira ku isonga umuturage

Yanditswe Jul, 15 2020 07:33 AM | 20,668 Views



Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose no guhora baharanira  iterambere rye,  kuko ari ho iterambere ry'igihugu rishingiye muri rusange. 

Ibi yabigarutseho  mu muhango wo kwakira umuyobozi mushya w'Intara y'Amajyepfo.

Abaturage bo mu turere dutandukanye tw'iyi Ntara y'Amajyepfo barasaba ubuyobozi bushya kurushaho kubegereza bimwe mu bikorwaremezo bibafasha kwihutisha iterambere ryabo, birimo by'umwihariko amazi n'amashanyarazi kuko hari bamwe batabifite.

Muri uyu muhango w'ihererekanyabubasha abayoboraga by'agateganyo bagaragarije umuyobozi mushya w'iyi ntara, Kayitesi Alice, ibyo bamaze kugeraho ndetse banamugezaho bimwe mu bikorwa bikwiye gushyirwamo imbaraga bifitiye baturage inyungu birimo ahanini uruganda  rwa Nyiramugengeri rutunganya amashanyarazi rukorera mu Karere ka Gisagara.

Guverineri Kayitesi avuga ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura iyi ntara mu iterambere,  yita cyane ku mishinga yadindiye kugira ngo irangire. Akaba asaba ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo bigerweho.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Ugihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko ibikorwa byose by'iterambere bigomba gusubiza ibibazo umuturage afite kuko ari we shingiro ry 'iterambere ry'igihugu.

Kayitesi Alice abaye umuyobozi wa 6 uyuboye iyi Ntara y Amajyepfo akaba asimbuye Gasana Emmanuel wahagaritswe mu minsi yashize kuri uyu mwanya n'umukururu w'igihugu.

Jeannine NDAYIZEYE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura