Yanditswe Jul, 15 2020 07:33 AM | 20,668 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose no guhora baharanira iterambere rye, kuko ari ho iterambere ry'igihugu rishingiye muri rusange.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwakira umuyobozi mushya w'Intara y'Amajyepfo.
Abaturage bo mu turere dutandukanye tw'iyi Ntara y'Amajyepfo barasaba ubuyobozi bushya kurushaho kubegereza bimwe mu bikorwaremezo bibafasha kwihutisha iterambere ryabo, birimo by'umwihariko amazi n'amashanyarazi kuko hari bamwe batabifite.
Muri uyu muhango w'ihererekanyabubasha abayoboraga by'agateganyo bagaragarije umuyobozi mushya w'iyi ntara, Kayitesi Alice, ibyo bamaze kugeraho ndetse banamugezaho bimwe mu bikorwa bikwiye gushyirwamo imbaraga bifitiye baturage inyungu birimo ahanini uruganda rwa Nyiramugengeri rutunganya amashanyarazi rukorera mu Karere ka Gisagara.
Guverineri Kayitesi avuga ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura iyi ntara mu iterambere, yita cyane ku mishinga yadindiye kugira ngo irangire. Akaba asaba ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo bigerweho.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Ugihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko ibikorwa byose by'iterambere bigomba gusubiza ibibazo umuturage afite kuko ari we shingiro ry 'iterambere ry'igihugu.
Kayitesi Alice abaye umuyobozi wa 6
uyuboye iyi Ntara y Amajyepfo akaba asimbuye Gasana Emmanuel wahagaritswe mu
minsi yashize kuri uyu mwanya n'umukururu w'igihugu.
Jeannine NDAYIZEYE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru