Yanditswe Nov, 19 2019 18:31 PM | 14,443 Views
Minisitiri w’Ingabo wa
Gambia, Sheikh Omar Faye ari mu ruzinduko mu Rwanda aho asura Minisiteri
y’Ingabo z’u Rwanda kuva tariki 18-23 Ugushyingo 2019.
Impamvu y’uruzinduko rwe ni ukwigira ku Rwanda ku bijyanye n’imiterere n’imikorere ya Minisiteri y’Ingabo, bareba ibyabafasha kubaka urwego rwabo ndetse n’imbogamizi bijyanye no kubaka imivugururire y’inzego zabo z’umutekano.
Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo wa Gambia Sheikh Omar Faye yagiranye ikiganiro cy’umwihariko na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira. Ikiganiro cyabo kibanze ku buryo bwo gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ingabo za Gambia yagize ati“ U Rwanda ni igihugu cy’inshuti ya Gambia kuva kera, turashimira cyane abakuru b’ibihugu Perezida Kagame na Perezida Barrow ku guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bwa Afurika. Iyi ni na yo mpamvu nyamukuru itumye twaje mu Rwanda. Hanyuma igikurikira turashaka kubaka ubufatanye bukomeye, ni ukuvuga birashoboka ko twohereza abasirikare bacu bakitoreza hano, ndetse Abanyarwanda na bo bashobora kuza muri Gambia bakareba ibyo twagezeho, bityo tugafataniriza hamwe kubaka ubushobozi haba mu rwego rw’ingabo ndetse n’izindi nzego”.
Haciye igihe gito, Sheikh Omar Faye ashyizweho na Perezida wa Gambia mu mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Ingabo, nyuma y’imyaka myinshi uru rwego rukorera muri Perezidansi ya Gambia.
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Ingabo ari kumwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo hamwe n’abandi bakozi ba Minisiteri babiri.
Sheikh Omar Faye akaba yanashyikirije indamukanyo ya Perezida wa Gambia Adama Barrow kuri mugenzi we Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru