AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w’Ingabo wa Gambia yasuye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda

Yanditswe Nov, 19 2019 18:31 PM | 14,443 Views



Minisitiri w’Ingabo wa Gambia, Sheikh Omar Faye ari mu ruzinduko mu Rwanda aho asura Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuva tariki 18-23 Ugushyingo 2019.

Impamvu y’uruzinduko rwe ni ukwigira ku Rwanda ku bijyanye n’imiterere n’imikorere ya Minisiteri y’Ingabo, bareba ibyabafasha kubaka urwego rwabo  ndetse n’imbogamizi bijyanye no kubaka imivugururire y’inzego zabo z’umutekano.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo wa Gambia Sheikh Omar Faye yagiranye ikiganiro cy’umwihariko na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira. Ikiganiro cyabo kibanze ku buryo bwo gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ingabo za Gambia yagize ati“ U Rwanda ni igihugu cy’inshuti ya Gambia kuva kera, turashimira cyane abakuru b’ibihugu Perezida Kagame na Perezida Barrow ku guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bwa Afurika. Iyi ni na yo mpamvu nyamukuru itumye twaje mu Rwanda. Hanyuma igikurikira turashaka kubaka ubufatanye bukomeye, ni ukuvuga birashoboka ko twohereza abasirikare bacu bakitoreza hano, ndetse Abanyarwanda na bo bashobora kuza muri Gambia bakareba ibyo twagezeho, bityo tugafataniriza hamwe kubaka ubushobozi haba mu rwego rw’ingabo ndetse n’izindi nzego”.

Haciye igihe gito, Sheikh Omar Faye ashyizweho na Perezida wa Gambia mu mwanya wo kuyobora  Minisiteri y’Ingabo, nyuma y’imyaka myinshi  uru rwego  rukorera muri Perezidansi ya Gambia. 

Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Ingabo ari kumwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo hamwe n’abandi bakozi ba Minisiteri babiri.

Sheikh Omar Faye akaba yanashyikirije indamukanyo ya Perezida wa Gambia Adama Barrow kuri mugenzi we Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage