Yanditswe Apr, 29 2022 17:10 PM | 140,119 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard
Ngirente kuri uyu wa Gatanu yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera uwahoze ari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki, ni umuhango witabiriwe
n’ibihumbi by’Abanya-Kenya ndetse n’abamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere.
Uyu muhango witabiriwe n’abanya-Kenya
b'ingeri zose n’inshuti zabo, abadiplomates banyuranye bakorera muri iki gihugu,
ndetse na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere.
Minisitiri w'Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri uyu muhango wabereye kuri stade ya Nyayo mu murwa mukuru w’iki gihugu i Nairobi, guhera mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Imyiyereko y’inzego zishinzwe umutekano iri mu byaranze uyu muhango mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Kibaki, ndetse n’igitambo cya misa cyaturiwe guherekeza uyu wahoze ari umuyobozi mukuru uzwiho guharanira iterambere ry’abaturage.
Perezida w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta wayoboye umuhango wo gusezera kuri Mwai Kibaki, yibukije ko uyu muyobozi yashyize Kenya ku rwego rwo kwishimirwa na buri muturage w’umuny-Kenya bityo ngo umurage we ku gihugu ntuzigera wibagirana.
Mwai Kibaki yabaye perezida wa 3 wa Kenya akaba yarayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2013, yavutse mu mwaka wa 1931 atabaruka muri uku kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2022 afite imyaka 90.
Yari inzobere mu bukungu ndetse akaba yari yarashyizeho icyerekezo 2030 gikubiyemo cyane cyane ibirebana no kongera ibikorwaremezo mu gihugu cya Kenya, ibintu benshi bemeza ko agiye izi nzozi atangiye kuzikabya hagendewe ku muvuduko w’ibikorwaremezo bikomeje kubakwa muri iki gihugu kuri ubu.
Prezida Kibaki azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu, mu gace avukamo ka Othaya gahereye mu Majyaruguru ya Kenya.
Jean Claude Mutuyeyezu
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru