AGEZWEHO

  • Ibihugu bigize EAC byasabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo y'uyu muryango – Soma inkuru...
  • U Bwongereza: Abadepite batoye itegeko ryo guhuhura abarwayi – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa zigize Inama y'Ubutegetsi ya WFP

Yanditswe Nov, 29 2024 19:24 PM | 5,859 Views



Abagize inama y'ubutegetsi y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente byibanze ku guteza imbere amakoperative y'abagore n'urubyiruko akora ubuhinzi.

Andreas Von Brandt wari uhagariye iri tsinda avuga ko iri tsinda ryasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi, ingambi z'impunzi ndetse banibonera uburyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri irimo gutanga umusaruro.

Yagize ati "Twaganiriye ku byavuye mu rugendo rwacu twagize mu Ntara y'Amajyepfo, twasuye amakoperative y'abahinzi n'aborozi, twasuye inkampi z'impunzi ariko kandi dusura n'imishinga y'ubuhinzi, haba imishinga igitangira n'imishinga minini."

"Hamwe rero na Minisitiri w'Intebe twagize amahirwe yo kuganira ku kamaro ko kugira uruhererekane mu by'ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, uburyo kwihaza mu biribwa bikwiye kwitabwaho na za Minisiteri zitandukanye zirimo iy'Uburezi, Ubuhinzi n'ubworozi na Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi, ikindi kandi twishimiye mwagezeho ni gahunda yo kugaburira abana ku mashuri."

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga kandi ko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa ari umufatanyabikorwa muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2).

Haganiriwe kandi ku bufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry'ibikoresho bigezweho mu buhinzi bijyanye n'imiterere y'ahantu.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka